skol
fortebet

Umutoza Goran Kopunovic yavuze ku byo kwerekeza mu ikipe ya APR FC

Yanditswe: Friday 26, Jan 2018

Sponsored Ad

Uwahoze atoza ikipe ya Police FC Goran Kopunovic yahakanye amakuru yari amaze iminsi avugwa ko ari mu biganiro na APR FC ndetse yiteguye kuyizamo mu minsi iri imbere aho yavuze ko nta muyobozi yavuganye nawe.
Mulisa Jimmy aracyari umutoza wa APR FC
Goran Kopunovic uheruka gutoza muri aka karere atoza Simba SC,yabwiye Radio Authentic ko atigeze agirana ibiganiro na APR FC ndetse nta n’umuyobozi w’iyi kipe baravugana.
Yagize ati “Nta muntu n’umwe mu bayobozi navuganye nawe wo muri APR FC (...)

Sponsored Ad

Uwahoze atoza ikipe ya Police FC Goran Kopunovic yahakanye amakuru yari amaze iminsi avugwa ko ari mu biganiro na APR FC ndetse yiteguye kuyizamo mu minsi iri imbere aho yavuze ko nta muyobozi yavuganye nawe.

Mulisa Jimmy aracyari umutoza wa APR FC

Goran Kopunovic uheruka gutoza muri aka karere atoza Simba SC,yabwiye Radio Authentic ko atigeze agirana ibiganiro na APR FC ndetse nta n’umuyobozi w’iyi kipe baravugana.

Yagize ati “Nta muntu n’umwe mu bayobozi navuganye nawe wo muri APR FC kandi ni ukuri nta muyobozi wamvugishije ariko ndabizi n’ikipe nziza igira n’abafana beza,ntawe utakwifuza kuyerekezamo.Niteguye kugaruka mu Rwanda haramutse habonetse ikipe inyifuza kuko umugore wanjye n’abana banjye barahishimiye.”

Goran yatoje Police FC imyaka 3

Goran Kopunovic yavuze ko atazigera yibagirwa ukuntu abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bakunda amakipe yabo cyane cyane aba Rayon Sports dore ko akiri mu Rwanda yigeze gutangaza ko buri munyarwanda wese afana Rayon Sports kubera ubwinshi bw’abafana bayo.

Uyu munya Serbia yemeje ko yavuganye na Rayon Sports ngo aze kuyitoza ubwo Karekezi yari afunzwe birangira ataje kubera ko uyu mutoza yaje kurekurwa.

Amakuru agera ku Umuryango ni uko umutoza Jimmy Mulisa yongerewe amasezerano y’umwaka umwe nk’umutoza wungirije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa