Umutoza Masoudi Djuma arongeye yubaka amateka muri Rayon Sports

17 May 2017. | Imikino | 4 Ibitekerezo | Martin Munezero
  • Umutoza Masoudi Djuma arongeye yubaka amateka muri Rayon Sports

Bidasubirwaho, Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona ya 2016-2017 nyuma yo gutsinda Mukura VS ibitego 2-1 bya Moussa Camara mu mukino w’ikirarane wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatatu.

Iyi ntsinzi ni amateka akomeye kuri Masoudi Djuma kuko yakoze amateka yo kuba yarahesheje Rayon Sports igikombe cya shampiyona mu 2004 ari umukinnyi none nyuma y’imyaka 13 abisubiyemo ari umutoza mukuru.

Kuva uyu mugabo ukomoka i Burundi yafata Rayon Sports umwaka ushize asimbuye Ivan Minnaert wari weguye, yahinduye byinshi ayihesha igikombe cy’Amahoro atsinze APR FC.

Igikombe Rayon Sports yatwaye ni icya munani cya Shampiyona yegukanye nyuma yaho icyegukanye mu 1975, 1981, 1997, 1998, 2002, 2004, 2013 ns 2017.

Inzira Rayon Sports yanyuzemo ngo yegukane igikombe yaherukaga mu myaka ine

Rayon Sports yatangiye itanga ubutumwa na mbere y’uko umwaka w’imikino utangira igura abakinnyi batandukanye barimo Rwatubyaye Abdoul na Rwigema Yves yakuye muri mukeba APR FC, igura rutahizamu Moussa Camara, Nahimana Shassir bo gusimbura Ismaila Diarra na Davis Kasirye yari yagurishije.

Iyi kipe yanafashe bamwe mu bakinnyi bari basoje amasezeramo mu makipe yabo nka Nova Bayama wanayifashije cyane uyu mwaka, myugariro Mutsinzi Ange Jimmy wavuye muri AS Muhanga ndetse iza no kongeramo Sibomana Abouba, Mugabo Gabriel na Tidiane Kone hagati muri shampiyona.

Kugira abakinnyi benshi kandi bakomeye kuri buri mwanya byafashije Masoudi gutsinda imikino 21 anganya ine atsindwa rimwe na APR FC mu mikino 26 ya shampiyona Rayon Sports yakinnye uyu mwaka.

Ku ikubitiro, Police FC niyo yabaye ingaruzwamuheto shampiyona igitangira itsindwa 3-0 mu mukino ufungura. Iyi kipe yakomerejeho itsinda amakipe atandukanye ishyiraho n’agahigo ko kumara imikino irindwi itarinjizwa igitego mu izamu.

Ako gahigo kaje gukurwaho na Gicumbi FC mu mukino w’umunsi wa munani warangiye itsinzwe ku bitego 5-2 tariki 12 Ukwakira 2016.

Rayon Sports yakomeje kwitwara neza gusa ku munsi wa 14 wa shampiyona tariki 21 Mutarama 2017 kuri stade Amahoro iza gutsindwa umukino wa mbere na APR FC ari nawo rukumbi yatsinzwe kugeza yegukanye igikombe.

Ibitekerezo
  • MyPassion

    gaby
    19 May 2017 - Musubize

    MASUDI N’ UMUGABO IBIKORWA BYE BIRIVUGIRA URETSE BABANDI BIRIRWA BASAKUZA NGO BARAKINISHA ABAKINYI 8 NYUMA AKISUBIRAHO NAWE BIKAMUSUBIRANA AHUBWO UWAKOZE NEZA ARABIHEMBERWA KUGIRA NGO EJO AZAKOMEREZEHO

  • MyPassion

    komeza ujyimbere rayon ,hamwe na masudi,masudi as w w w

  • MyPassion

    Ndayisaba Valens
    17 May 2017 - Musubize

    Twishimiye igikombe ikipe yacu itwaye gusa nicyamahoro turagishaka

  • MyPassion

    Natwe abari Kampala twishimiye intsinzi y’igikombe ikipe yacu yegukanye.

Tanga Igitekerezo