skol
fortebet

Umutoza Maurizio Sarri yatangaje umubare w’amatabi anywa ku munsi

Yanditswe: Thursday 27, Jun 2019

Sponsored Ad

Umutoza mushya wa Juventus,Maurizio Sarri uzwiho gukunda itabi birenze urugero,yatangaje ko bitamushobokera kurivaho ngo kuko nibura ku munsi anywa amasegereti agera kuri 60 nabwo ngo aba yarinyoye mu rugero.

Sponsored Ad

Uyu mutoza w’imyaka 60 uherutse gutandukana na Chelsea FC ayihesheje igikombe cya UEFA Champions League akerekeza muri Juventus gutoza Cristiano Ronaldo na bagenzi be,yabwiye ikinyamakuru La Nuova Riviera ko akunda itabi cyane ndetse ngo ku munsi nibura anywa amasegereti agera kuri 60.

Yagize ati “Nywa amasegereti 60 ku munsi kandi nkeka ko ari make.Ntabwo nshaka kunywa itabi iyo ndi mu kazi ko gutoza ariko nyuma y’aho mba nikeneye cyane.Maze iminsi mfite ikibazo cy’umugongo ariko ubu ndi kumererwa neza.”

Ubwo Sarri yasinyiraga Chelsea,ubuyobozi bwayo bwamusabye kutazigera anywa itabi mu mukino ndetse bwiyemeza kumushakira akumba muri stade ya Stamford Bridge kugira ngo ajye aranyaruka atumagure igihe arikeneye.

Nubwo yahawe ako kumba,Sarri yagaragaraga ari guhekenya ikintu kimusimburira itabi iyo yabaga ari ku mukino ndetse ku mukino we wa nyuma yatoje Chelsea FC yagaragaye afite ipaki y’itabi ku ntebe y’abasimbura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa