skol
fortebet

Umutoza Maurizio Sarri yatangaje umwanzuro ukomeye agiye gufata uzahindura ubuzima bwe

Yanditswe: Wednesday 24, Jul 2019

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Juventus, Maurizio Sarri w’imyaka 60 yatangaje ko mu minsi iri imbere ashobora kureka itabi atakazaho akayabo ka miliyoni 17 z’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka.

Sponsored Ad

Uyu mutoza unywa amasegereti 60 buri munsi, 420 buri cyumweru na 1,825 buri kwezi n’asaga 21,900 buri kwezi,yavuze ko agiye kwigobotora uburozi bwa Nikotine bwamugize imbata.

Sarri uri mu Bushinwa aho ari kwitegura umukino wa ICC azakina na Inter Milan,yabwiye abanyamakuru ko arambiwe abamubaza ku byerekeye itabi ariyo mpamvu ashobora kuzarireka.

Umunyamakuru yamubajije ati “Twese turabizi ko ukunda cyane itabi rya cigar,waba waratumaguye cigars zo mu bushinwa cyangwa amasegereti ?.

Sarri yamusubije ati “Reka mvuge ko naretse kunywa itabi.Ngiye kubireka.Birahagije.

Uyu mutoza mushya wa Juventus,yahawe abakinnyi benshi ndetse n’ubushobozi,asabwa gutwara igikombe cya UEFA Champions League.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa