skol
fortebet

Umutoza Minnaert mu amagambo akakaye yibasiye ubuyobozi bwa APR FC n’abasifuzi

Yanditswe: Saturday 25, Feb 2017

Sponsored Ad

Umutoza mushya w’ikipe ya Mukura VS, umubiligi Ivan Minnaert yifatiye ku gahanga ububoyobozi bw’ikipe ya APR FC avuga ko babeshejweho no gutera ubwoba abo bahanganye, ndetse anavuga ko abasifuzi batinya iyi kipe bigatuma abo bahanganye mu Rwanda babigenderamo, ngo ariko nabo ntaho bizajya bibageza mu imikino nyafurika.
Ni nyuma y’umukino ikipe ya APR FC yatsinzemo ikipe ikipe ya Mukura ibitego 3-2, maze Minnaert avuga ko abasifuzi bitwaye nabi muri uyu mukino ngo n’ubwo ikipe yarushijwe na APR (...)

Sponsored Ad

Umutoza mushya w’ikipe ya Mukura VS, umubiligi Ivan Minnaert yifatiye ku gahanga ububoyobozi bw’ikipe ya APR FC avuga ko babeshejweho no gutera ubwoba abo bahanganye, ndetse anavuga ko abasifuzi batinya iyi kipe bigatuma abo bahanganye mu Rwanda babigenderamo, ngo ariko nabo ntaho bizajya bibageza mu imikino nyafurika.

Ni nyuma y’umukino ikipe ya APR FC yatsinzemo ikipe ikipe ya Mukura ibitego 3-2, maze Minnaert avuga ko abasifuzi bitwaye nabi muri uyu mukino ngo n’ubwo ikipe yarushijwe na APR FC akabibona.

Uyu mutoza mu magambo akakaye yabanje gukomoza ku kuba ikipe ya APR FC yari yitwaje icyo ari cyo igashaka gutera ubwoba ikipe ya Mukura kuwa kane mbere y’umukino ishaka kuyikura mu ikibuga ngo ikore imyitozo, ngo kuba yari kumwe na Coloneri ntibyagombaga kumutera ubwoba kuko na Libya yabayeyo imitwe yitera bwoba iturukiriza ibisasu iruhande rwaho yarari kandi ntiyabugize.

Yagize ati”APR bumva bakora ibyo bashaka byose, ejo bashatse kudukura mu kibuga nta mpamvu kandi twebwe twarimo dukora igihe nyacyo, binjiye mu kibuga ku ngufu, bashakaga kwica abakinnyi banjye mu mutwe. Iyo si ruhago. Bahageze nsigaje iminota 30 ngo nsoze imyitozo, ndababwira ngo bareke nkore 15 ubundi mvemo baranga ahubwo bakoresha imbaraga, nk’uko bari bateguye kubikora, gusa Imana yaramfashije imvura iragwa bahita bataha badakoze imyitozo. Colonel utekereza ko yankoresha ibyo ashaka, jyewe ku kibuga cyanjye ni jye utegeka. Dushyize hamwe, twagera ku gisubizo. Ariko barashaka kuntera ubwoba kandi sinterwa ubwoba kuko nabaye aho birenze ibi, muri Libya i Tripoli, abateye inteko ishinga amategeko ibisasu bya kirimbuzi, narintuye muri metero nka metero 200.”

Ni umukino abakinnyi ba Mukura bagerageje ariko bakomeza kurushwa na APR FC /Photo by Horaho Axel

Uyu mugabo ntiyagarukiye aho yakomeje yibasira n’abasifuzi abashinja gutinya ikipe ya APR FC

Yagize ati” basifuzi wagira ngo batinya APR FC, hari penaliti batwimye batasifuye, kimwe n’iyo bimye Amagaju kuwa kabiri I Nyamagabe, izo ni penaliti ebyiri, ntekereza ko aho kuba ruhago ari iterabwoba ahubwo. Ubundi iyo ari umudefanseri wa nyuma agakorera ikosa umwataka ni iki? Ahita ahabwa ikarita itukura, Rugwiro yakabaye yayihawe.”

“Kubera ko mu mikino nyafurika babuze abasifuzi batera ubwoba twarababonye aho bageze, hano mu Rwanda birakunda ariko mu amarushanwa y’Afurika nka CAF Champions League cyangwa Cofederation Cup ntibarenga umutaru, birakwiye ko bashyira umupira hasi tukumvikana twese kuko iyi mitekerereze ntaho yatugeza.”

N’ubwo Minnaert yikomye abasifuzi ko bamusifuriye nabi, gusa nawe yemera ko igice kinini cy’umukino cyihariwe na APR FC ndetse ko n’ibitego batsinzwe byari ku amakosa y’abamyugariro be.

Yagigize ati”twahagaze nabi badutsinda igitego cya mbere, ndetse n’icya kabiri biba uko, icya gatatu Andre(umuzamu), aho gushyira umupira ku uruhande yawugaruye hagati badutsinda igitego, ni amakosa ya cyana kuko ibi bintu tumaze icyumweru cyose ari byo twitoza, icyo navuga ni uko bibabaje gusa.”

Ni umukino APR FC yasoje iri imbere n’ibitego 3-2./Photo by Horaho Axel

“N’ubwo APR FC bayibogamira ariko navuga ko tutari tumeze neza mu minota 60 yambere, kuko yaturishije, ariko guhera ku umunota wa 65 twatangiye gukina ducisha imipira ku impande niwo mupira ubundi nshaka, gusa siko mu iminota ya mbere byari bimeze, ngira ngo abakinnyi banjye bari bafite ubwoba mu amaguru.”

Ivan Minnaert kuva yafata ikipe ya Mukura VS amaze gukina imikino 3, muri iyo mikino yatsize umwe atsinda Pepiniere 1-0, anganya na Etincelles 0-0, atsindwa na APR FC 3-2.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa