skol
fortebet

Umutoza mushya wa Manchester United basimbuje Jose Mourinho yamenyekanye[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 19, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki 18 Ukuboza, ikipe ya Manchester United yacitswe itangaza umutoza ugomba gusimbura Umunya-Portugal Jose Mourinho wirukanwe ku munsi w’ejo tariki 18 Ukuboza.

Sponsored Ad

Ole Gunnar Solskjaer, Umunya-Norvege w’imyaka 45 y’amavuko ni we watangajwe na Manchester United nk’ugomba gusimbura Jose Mourinho.

Hari muri videwo Manchester United yashyize ku rubuga rwayo rwa Internet nyuma ikaza kuyisiba. Iyi Videwo yari iherekejwe n’amagambo agira ati” Solskjaer abaye undi mutoza wacu nyuma y’imyaka 20 atsindiye kiriya gitego i Camp Nou.”

Amakuru avuga ko uyu mugabo wahoze akinira Manchester United agomba gutoza iyi kipe kugeza uyu mwaka w’imikino urangiye, nyuma hakazashakwa undi mutoza.

Ole Gunnar Solskjaer, Umusimbura wa Mourinho muri Manchester United.

Mu gihe mu minsi ishize byavugwaga ko Zinedine Zidane ari we ugomba gufata akazi kari gafitwe na Mourinho, ubu uhabwa amahirwe menshi ni Mauricio Pochetino utoza ikipe ya Tottenham.

Umutoza Mourinho yirukanwe azira umusaruro mubi Manchester United itigeze igira kuva mu 1990.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa