skol
fortebet

Umutoza mushya wa Manchester United yabwiye amagambo akomeye Ed Woodward nyuma yo gutsinda umukino wa 4 yikurikiranya

Yanditswe: Thursday 03, Jan 2019

Sponsored Ad

Umutoza w’agateganyo wa Manchester United, Ole Gunnar Solskjaer yatangaje ko atifuza kuva muri iyi kipe ahubwo ari gukora cyane kugira ngo ahabwe akazi gahoraho nk’umutoza mukuru.

Sponsored Ad

Ole Gunnar Solskjaer yaraye atsinze Newcastle ibitego 2-0 bimufasha gutsinda imikino 4 yikurikiranya byatumye abwira abanyamakuru ko atifuza kuva muri Manchester United ahubwo ashaka guhabwa akazi nk’umutoza mukuru.

Yagize ati “Sinshaka kuva muri Manchester United.Ifite abakinnyi beza,abafana beza ariko icyo umuntu atekereza n’umukino uzakurikiraho.Niba nabashije gutsinda imikino 4 bivuze ko natsinda n’indi 4 yikurikiranya.Ngiye gukomeza gukora akazi kanjye neza igihe nkiri muri iyi kipe.”

Ole Gunnar Solskjaer yakoze amateka yo kuba umutoza wa mbere wa Manchester United utsinze imikino 4 yikurikiranya agihabwa ikipe ibintu byaherukaga gukorwa na Sir Matt Busby wabikoze mu myaka 73 ishize.

Manchester United yatangiye kuvugana n’abatoza bakomeye barimo Mauricio Pochettino,Zinedine Zidane n’abandi gusa uyu munya Norway nawe yasabye aka kazi.


Ole Gunnar Solskjaer arashaka akazi gahoraho muri Manchester United

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa