Kigali

Umutoza mushya wa Manchester United yahaye ubutumwa bukomeye Sanchez na Lukaku badaheruka mu kibuga

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 29 December 2018 Yasuwe: 3057

Umutoza mushya wa Manchester United, Ole Gunnar Solskjaer yabwiye Lukaku na Sanchez batakaje umwanya wo gukina ku ngoma ya Mourinho ko bakwiriye gukora cyane kugira ngo badatakaza umwanya wabo burundu.

Ole Gunnar Solskjaer yabwiye aba basore 2 ko nta byinshi yabafasha kugira ngo bazamure urwego rwabo ko ahubwo aribo bazabigiramo uruhare runini ndetse ko nibareba nabi Rashford,Martial na Lingard bazabatwara umwanya burundu.

Yagize ati “Nta kintu nigeze mfasha Pogba ndetse nta nicyo numva nafasha Lukaku na Sanchez.Nta kintu nakora kugira ngo imikinire yabo izamuke kuko na Pogba yarizamuye.Ni ahabo ho gukora cyane igihe cyose bazaba bahawe umwanya.Mu mupira w’amaguru buri wese yirwanaho.Maze igihe gito muri iyi kipe,biragoye guhita nkora ikinyuranyo.”

Ole Gunnar Solskjaer yasabye Lukaku na Sanchez kwigana Pogba bagakora cyane urwego rwabo rukazamuka kugira ngo bazabone umwanya uhoraho wo kubanza mu kibuga.

Uyu mutoza yavuze ko agiye kubakira ikipe kuri Pogba ndetse inshingano ze ari ukuvugana n’abakinnyi akamenya uko bahagaze naho kubazamurira urwego biri mu maboko yabo.

Manchester United yagaruye abakinnyi bayo bose mbere y’umukino igomba gucakirana na AFC Bournemouth ku cyumweru.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Juventus yakubiswe n’igihombo gikomeye nyuma yo gusezererwa na Ajax muri...

Ikipe ya Juventus yahuye n’igihombo gikomeye nyuma yo gusezererwa na Ajax mu...
18 April 2019 Yasuwe: 2542 0

Migi yatangaje ko abashyize hanze Kimenyi yambaye ubusa ari abafana ba...

Kapiteni wa APR FC,Mugiraneza Jean Baptiste yatangaje ko abashyize hanze...
18 April 2019 Yasuwe: 4952 7

Tottenham Hotspur yasezereye Manchester City mu mukino warumbutsemo ibitego...

Ikipe ya Tottenham isezereye Manchester City mu mukino wo kwishyura wa ¼ cya...
17 April 2019 Yasuwe: 2337 0

Muhire Kevin nawe yashyizwe ku karubanda yambaye ubusa buri...

Nyuma y’umunyezamu Kimenyi Yves wa APR FC, Muhire Kevin wahoze akinira Rayon...
17 April 2019 Yasuwe: 10797 1

Umwana wa Cristiano Ronaldo yaciye ibintu kubera ibyo yakoreye mu mujyi se...

Umuhungu wa Cristiano Ronaldo witwa Cristiano Jr w’imyaka 8,yakoze agashya...
17 April 2019 Yasuwe: 5231 0

Messi yatangaje uko yakiriye gusezererwa kwa Juventus ya Cristiano...

Rutahizamu wa FC Barcelona,Lionel Messi yatangaje ko we na bagenzi be...
17 April 2019 Yasuwe: 4721 2