Kigali

Umutoza mushya wa Manchester United yasingije bikomeye Paul Pogba bituma abafana baha urw’amenyo Mourinho

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 27 December 2018 Yasuwe: 3440

Umutoza mushya w’agateganyo wa Manchester United, Ole Gunnar Solskjaer yatatse bikomeye Umufaransa Paul Pogba wari umaze iminsi ashyamirana na Jose Mourinho avuga ko azi ubuhanga bwae ndetse ko yaremewe gukinira Manchester United.

Ole Gunnar Solskjaer yishimiye gutsinda ikipe ya Huddersfield Town ibitego 3-1 ndetse asingiza bikomeye Paul pogba wamutsindiye ibitego 2 wenyine aho yavuze ko azi ko ari umukinnyi mwiza uhora wishimye.

Yagize ati “Niwe Paul nzi neza,uwo natoje ngitoza ikipe y’abasimbura ya Manchester United.Yari umuhungu uhora wishimye ndetse yahoranaga inseko.Iyo ukinira Manchester United ugomba guhora wishimye kuko ni icyubahiro kuyikinira.Ni umukinnyi w’umuhanga utuma ikipe yunga ubumwe.Azi icyo bivuze gukinira Manchester United.Yakoze uburyo bw’ibitego 2 cyangwa 3,uyu munsi yatsinze ibitego 2 wenyine ndakeka ari mu bihe byiza.”

Ole Gunnar Solskjaer yavuze ko Alexis Sanchez agiye kwicwa n’imyitozo kuko ku kiruhuko cya Noheli yiriwe akora cyane abandi batembereye ndetse yabwiye abanyamakuru ko Martial na Lukaku bazaba bagarutse ku mukino wa AFC Bournemouth.

Paul Pogba akomeje guteza impaka ku mbuga nkoranyamabaga kuko umupira ari gukina muri iyi minsi utangaje kandi mu minsi ishize umutoza Jose Mourinho yari yarahisemo kumushyira ku ntebe y’abasimbura.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ifoto y’umunsi :Perezida Kagame yifotoranyije n’ibyamamare birimo Thierry...

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ukunda imikino ku buryo bukomeye,yifotoje
19 February 2019 Yasuwe: 4695 1

Ya kipe yatsinzwe ibitego 20-0 yirukanwe muri shampiyona kubera gukinisha...

Ikipe ya Pro Piacenza ikina mu cyiciro cya gatatu muri shampiyona y’umupira...
19 February 2019 Yasuwe: 1368 0

Abafana ba Chelsea FC bagaragarije urwango umutoza wabo Sarri nyuma yo...

Abafana ba Chelsea bari kuri stade ya Stanford Bridge bagaragarije urwango...
19 February 2019 Yasuwe: 1901 0

APR FC yakiriye neza umutoza wayo mushya,AS Kigali ikubitirwa I...

APR FC yongeye gushimangira ko ari umukandida ukomeye ku gikombe cya...
18 February 2019 Yasuwe: 2593 0

Oda Paccy yavuze ku ifoto iri guca ibintu yifotoranyije na Hon.Bamporiki...

Umuhanzikazi Oda Paccy uheruka kuvugisha benshi ubwo yashyiraga hanze ifoto...
18 February 2019 Yasuwe: 6609 0

Jules Ulimwengu yamaze kubona ibyangombwa bimwemerera gukinira Rayon Sports...

Rutahizamu Jules Ulimwengu wakiniye Sunrise FC mu gice cya mbere cya...
18 February 2019 Yasuwe: 2862 1