skol
fortebet

Umutoza mushya wa Mukura VS yatangaje icyo ashyize imbere

Yanditswe: Tuesday 22, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Tony Hernandez, umutoza wa Mukura VS , aravuga ko agomba gushyira imbaraga mu kubaka umubano we n’abakinnyi mu guharanira guha ibyishimo umuryango mugari wa Mukura VS. Yabivugiye mu kiganiro kirambuye yahaye mukuravictorysport dukesha iyi nkuru ku ngamba n’ibyo agomba gukora mu gihe yamaze kwemezwa nk’umutoza wo gusimbura Olivier Ovambe wahagaritswe kuri uyu wa gatanu.

Sponsored Ad

Dore ikiganiro kirambuye bagiranye :

Umunyamakuru : Wagizwe umutoza wa Mukura VS, ni iki ugiye gukora mu kuzamura urwego rw’imikinire rw’iyi kipe ?

Tony Hernandez : Ndashaka kuzamura imikinire ya Mukura. Ndifuza ko ubwugarizi bwacu bwaba ari bwo bwa mbere mu Rwanda, ibyo ariko ntibivuze ko tugiye gukina umukino wo kugarira, dukeneye ahubwo ubwugarizi bwiza budufasha gusatira. Ntabwo ari bishya, nshaka gukinisha uburyo bwa 4-4-2, uburyo bwubakiye kuri ba myugariro bakomeye n’abo hagati ubundi nkanubaka ba rutahizamu bihuta.

Umunyamakuru : Hari abatoza bareka bagakina bisanzuye, bagakora ibibarimo. Nibwo buryo nawe uzakoresha ?

T H : Sinemera ko abakinnyi bakwiye guhabwa uburenganzira bwose bwo gukina bisanzuye uko babyumva. Njye sinemera ubuhanga bw’umuntu ku giti cye ahubwo mba nshaka umusaruro uvuye mu gukorera hamwe. Ni ryo banga ryacu mu irushanwa ry’agaciro. Uko waba uri mwiza kose ugomba gukinana n’abandi. Mba nshaka ko wubaha uburyo bw’imikinire twashyizeho ukubaha bagenzi bawe ukanubaha n’indangagaciro z’ikipe yawe.

Umunyamakuru : Ni izihe mpinduka se zindi uteganya muri Mukura VS ?

Hernandez : Ndashaka kuba umutoza ukora impinduka mu buzima bw’abakinnyi bitari mu kibuga . Njye abakinnyi ni inshuti zanjye, mbahamagara buri munsi kuri telefoni, mbabaza uko baramutse, mbabaza ibyo barimo. Akenshi bamwe turasohoka nkabagurira umutobe (jus) tukanaganira. Ku bwanjye mbere ya byose ni inshuti, umuryango, bakaba nyuma abakinnyi.Ngomba kubabera mukuru wabo nkanababera umubyeyi wabo. Nziko uburyo babayeho hanze y’ikibuga bushobora gutuma baba abakinnyi babi.

Umunyamakuru : Watubwira kuri rutahizamu Abdul Muniru utarabasha kugaragara kandi ari umwe mu baguzwe bitezweho umusaruro ?

Hernandez : Ni umukinnyi naje mbona agoranye ariko maze kuganira nawe nasanze ari umukinnyi wari wagize ikibazo ariko nzi ko azaba umukinnyi mwiza.

Umunyamakuru : Ni gute witeguye umukino wa Gicumbi FC ?

Hernandez : Gicumbi ntabwo ari ikipe mbi ni ubwo muyibona inyuma ku rutonde. Njye nyubaha nkuko twakina na APR cyangwa Rayon Sports. Mwibuke ko mu cyumweru gishize bakina na Police FC bakinye neza nubwo batsinzwe. Bivuze tuza gukina nabo dufite umutima nkuwo twari dufite ku mukino wa Musanze. Byose harimo n’amahirwe, gusa amahirwe aza nyuma yo gukora.

Umunyamakuru : Ni iki usaba abakunzi ba Mukura VS ?

Hernandez : Nta kintu gishimisha nko kubona inyuma yawe hari abagushyigikiye nkuko byari bimeze ku mukino wa Musanze. Turabakeneye. Gusa nanoe, turashaka gukina umupira, birashoboka cyane ko tuzatsinda ariko mu mupira habamo no gutsindwa no kunganya. Ntabwo byose bizahora ari byiza. Nibinaba bibi tuzagerageza kubikosora ariko ntibazacike intege.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa