skol
fortebet

Umutoza mushya wa Rayon Sports yatangaje ikintu gikomeye agiye kuzana mu ikipe

Yanditswe: Wednesday 20, Jun 2018

Sponsored Ad

Umutoza mushya wa Rayon Sports umunya-Brazil,Roberto Oliveira Goncalves do Carmo uzwi nka Robertinho yatangaje ko yifuza ko iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda yakwigana Brazil igakina umukino usukuye.

Sponsored Ad

Uyu mutoza w’umunya Brazil weretswe ikipe ku munsi w’ejo ubwo yakoreraga ku kibuga cyo mu Nzove, aratangira akazi uyu munsi ndetse yijeje abafana kubereka Jogo Bonito nkuko umukino abanya Brazil bakina utazirwa.

Robertinho arashaka ko Rayon Sports ikina Jogo Bonito

Yagize ati “Nk’umunya-Brazil ndatekereza ko mwese muzi imikinire ya Brazil, nkunda cyane umukino wihuse kandi tukagumana umupira mu gihe twawutakaza tukawushaka mu buryo bwihuse kandi twese, kandi sinkunda guha umwanya uwo dukina .”

Uyu mugabo w’imyaka 57 wahawe amasezerano y’umwaka umwe,amaze imyaka myinshi ku mugabane w’afurika kuko yatoje murii Tunisia imyaka 12, atoza muri Angola imyaka ibiri,ndetse bivugwa ko yatoje ikipe ya Fluminense FC iri mu zikomeye muri Brazil.

Robertinho azatangira akazi ke ku mukino ikipe ya Rayon Sports izasuramo Espoir FC i Rusizi kuwa Kane tariki ya 21 Kamena mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona ndetse azajyana Rayon Sports muri CECAFA Kagame Cup izabera muri Tanzania mu mpera z’uku kwezi mbere yo gukina na USM Alger mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

Ibitekerezo

  • Ngyewe ndumufana Apr fc,arko twishimiye ko Rayon sport ibonye umutoza,kandi imikinire ashaka,nayitoza neza abakinnyi bakayumva twizeye ko Rayon sport izaba ikipe nziza.ibi mbivugiye ko iyo Rayon ikomeye championa nibwo iryoha murakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa