Kigali

Umutoza Sarri yatangaje ikintu kimuteye ubwoba mu ikipe ya Chelsea

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 2 February 2019 Yasuwe: 2016

Umutoza wa Chelsea,Maurizio sari yatangaje ko afite ubwoba bwinshi ko mu minsi iri imbere ashobora kwirukanwa ku kazi kubera ko ari gutsindwa umusubirizo ndetse abakinnyi be bakaba badakurikiza amabwiriza aba yabahaye.

Nyuma yo gutsindwa na AFC Bournemouth ibitego 4-0,Sarri yabwiye abanyamakuru ko abakinnyi be badakurikiza amabwiriza aba yabahaye ndetse atagifite ubushobozi bwo kubatera akanyabugabo,none yongeyeho ko afite ubwoba ko ashobora kwirukanwa mu minsi iri imbere.

Yagize ati “Akazi kanjye kanjye gahora kari mu bibazo.Nkunda akazi kanjye kuko gatuma mpora ku gitutu.Nzi neza amategeko.Ushobora gutsinda Manchester City,nyuma y’iminsi itatu ugahita ujya mu bibazo byo kwirukanwa.

Maurizio Sarri ari mu ikipe ya Chelsea idakunze kwihanganira abatoza badatanga umusaruro bitewe ahanini na nyirayo Roman Abramovich.

Sarri yavuze ko atiteguye guhindura uburyo bwe bw’imikinire kabone nubwo yabura umusaruro gusa yemeza ko yatunguwe no kunyagirwa na AFC Bournemouth mu mukino uheruka.

Chelsea igomba gucakirana n’ikipe ya Huddersfield kuri uyu wa Gatandatu saa kumi n’imwe z’umugoroba mu mikino ya Premier League.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ifoto y’umunsi :Perezida Kagame yifotoranyije n’ibyamamare birimo Thierry...

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ukunda imikino ku buryo bukomeye,yifotoje
19 February 2019 Yasuwe: 5445 1

Ya kipe yatsinzwe ibitego 20-0 yirukanwe muri shampiyona kubera gukinisha...

Ikipe ya Pro Piacenza ikina mu cyiciro cya gatatu muri shampiyona y’umupira...
19 February 2019 Yasuwe: 1490 0

Abafana ba Chelsea FC bagaragarije urwango umutoza wabo Sarri nyuma yo...

Abafana ba Chelsea bari kuri stade ya Stanford Bridge bagaragarije urwango...
19 February 2019 Yasuwe: 1949 0

APR FC yakiriye neza umutoza wayo mushya,AS Kigali ikubitirwa I...

APR FC yongeye gushimangira ko ari umukandida ukomeye ku gikombe cya...
18 February 2019 Yasuwe: 2605 0

Oda Paccy yavuze ku ifoto iri guca ibintu yifotoranyije na Hon.Bamporiki...

Umuhanzikazi Oda Paccy uheruka kuvugisha benshi ubwo yashyiraga hanze ifoto...
18 February 2019 Yasuwe: 6635 0

Jules Ulimwengu yamaze kubona ibyangombwa bimwemerera gukinira Rayon Sports...

Rutahizamu Jules Ulimwengu wakiniye Sunrise FC mu gice cya mbere cya...
18 February 2019 Yasuwe: 2871 1