skol
fortebet

Umutoza Solskjaer yemeje umukinnyi ugomba kujya atera penaliti za Manchester United

Yanditswe: Wednesday 21, Aug 2019

Sponsored Ad

Nyuma y’aho Paul Pogba ahushije penaliti ku mukino wabahuje na Wolves bakanganya igitego 1-1, Solskjaer yamaze gufata umwanzuro ko uyu Mufaransa atazongera gutera penaliti ahubwo penaliti zose zizajya ziterwa na rutahizamu Marcus Rashford.

Sponsored Ad

Ubwo uyu Mufaransa yari amaze guhusha iyi penaliti nyuma yo kuyima Marcus Rashford,umutoza Ole yabwiye uyu rutahizamu ukiri muto ko penaliti zose zizajya ziboneka azajya azitera.

Pogba yahushije iyi penaliti bituma Manchester United itakaza amanota 3 y’umunsi wa kabiri wa Premier League.

Pogba w’imyaka 26, amaze guhusha penaliti enye mu icyenda aherutse gutera,ariyo mpamvu yambuwe izi nshingano zihabwa Marcus Rashford.

Nyuma y’uyu mukino,Pogba yasabye imbabazi bagenzi be mu rwambariro rwo kuri stade ya Molineux ya Wolves.

Nkuko The Sun ibitangaza, Solskjaer yababajwe no kuba aba bakinnyi barashwaniye iyi penaliti bikarangira Pogba ayihushije ariyo mpamvu yahisemo kwemeza ko Rashford ariwe wenyine ugomba kujya atera penaliti.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa