skol
fortebet

Umutoza ugomba gusimbura Ivan Minnaert yamaze kumenyekana

Yanditswe: Monday 18, Jun 2018

Sponsored Ad

Umunya Brazil witwa Roberto Luiz Bianchi Pelliser niwe uhabwa amahirwe yo gusimbura Ivan Minnaert mu ikipe ya Rayon Sports,nyuma y’iminsi iyi kipe ivugwamo umwuka mubi watumye itakaza amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona.

Sponsored Ad

Uyu mugabo w’imyaka 51 y’amavuko ukomoka muri Brazil,yari amaze iminsi ari umushomeri aho yaherukaga akazi mu mwaka ushize wa 2017, ubwo yari umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Angola.

Nkuko byemejwe mu nama y’Inteko Rusange Idasanzwe ya Rayon Sports yabaye ku munsi w’ejo Taliki ya 17 Kamena 2018, abagize Komite n’abayobozi b’abafana bemeje ko umutoza Ivan Minnaert ahabwa gutoza Academy naho ikipe nkuru igahabwa umunya Brazil,amakuru dukesha Ruhagoyacu ni uko uyu munya Brazil ariwe ufite amahirwe menshi yo gutoza iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda

Roberto Bianchi yatoje ikipe ya Petro Athletico y’i Luanda mu mwaka wa 2016,kubera ubuhanga bwe asabwa gufasha n’ikipe y’igihugu ya Angola guhera muri Werurwe 2017.

Uyu mugabo nahabwa akazi kuri uyu wa Mbere dore ko bivugwa ko aribwo arasinya amasezerano,arahabwa inshingano zo gushaka igikombe cy’Amahoro kuko Rayon Sports isa naho yatakaje amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona ndetse uyu niwe uzajyana ikipe ya Rayon Sports muri CECAFA Kagame Cup iteganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.
Amakuru agera ku Umuryango ni uko uyu mutoza azajya ahembwa akayabo k’ibihumbi 4 by’amadolari ya Amerika ndetse aragera mu Rwanda azanye abakinnyi 2 barimo umunyezamu wo gusimbura Bakame wirukanwe burundu ndetse na rutahizamu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa