skol
fortebet

Umutoza ugomba kungiriza Robertinho muri Rayon Sports yageze mu Rwanda

Yanditswe: Saturday 26, Jan 2019

Sponsored Ad

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 26 Mutarama 2019 nibwo umunya Brazil,Wagner do Nascimento Silva uje kungiriza Robertinho muri Rayon Sports yageze mu Rwanda.

Sponsored Ad

Nascimento ugeze muri Afurika ku nshuro ya mbere yabwiye ikinyaamakuru Rwandamagazine.com dukesha iyi nkuru ko azanywe mu Rwanda no gukorana na Robertinho bakegukana igikombe.

Yagize ati “Ku bwanjye kuba ndi hano biranshimishije cyane kuko twakoranye na Robertinho ahantu hatandukanye. Kuza kongera gukorana na we ni ingenzi cyane. Nje hano ngo njye na Robertinho twegukane igikombe muri Rayon Sports ndetse tuyizamure ijye ku rundi rwego."

Nyuma y’igihe kinini Robertinho akora wenyine,yishakiye umutoza wungirije bakomoka mu gihugu kimwe ndetse ufite ubuhanga budasanzwe ku byerekeye gukoresha imyitozo ngororamubiri.

Robertinho yatangarije ikinyamakuru Rwanda Magazine ko yishimiye kongera gukorana na Nascimento cyane ko aho bakoranye hose bagiye batwara ibikombe.

Yagize ati “Iteka aho twakoranye hose twatwaraga igikombe. Icyo ni ikintu cyiza kandi Rayon Sports ikeneye umuntu nka we kuko hari hasanzwe njye , Ramazan na Djamal. Azadufasha cyane kuko ni umutoza uzobereye mu byo kongerera ingufu abakinnyi ku rwego rwo hejuru. Ikindi azi imibanire n’abakinnyi nkuko mbikora."

Nascimento na Robertinho bakoranye bwa mbere hagati ya 1998 na 2000 mu ikipe ya Esporte Clube São Bento naho hagati ya 2000 kugeza muri 2002 yari amwungirije muri Fluminense Football Club yo muri Brésil.

Wagner Nascimento Da Silva yabaye umutoza wongerera ingufu abakinnyi mu makipe akomeye nka Vasco de Gama y’iwabo,Victoria FC,Al Riyadh yo muri Arabia Saoudite,yakoze kandi mu makipe yo muri Portugal n’ahandi.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo hatangira Imikino y’irushanwa ngarukamwaka ry’igikombe cy’Intwari. Rayon Sports igomba gutangira ikina na Etincelles FC saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.





Amafoto:Rwanda Magazine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa