Kigali

Umutoza ukomeye I Burayi yabujijwe kunywera itabi ku kibuga cy’imyitozo

Imikino   Yanditwe na: Dusingizimana Remmy 18 August 2017 Yasuwe: 801 0

Umutaliyani Carlo Ancelotti utoza ikipe ya Bayern Munich yahagaritswe kongera kunywera itabi ku kibuga cy’imyitozo ni umuyobozi mushya ushinzwe imikino muri iyi kipe Hasan Salihamidzic .

Uyu mutoza uri mu bakomeye ku mugabane w’I Burayi yabujijwe kuzongera kunywera itabi ku kibuga nkuko umuyobozi mushya wa Bayern Munich Hasan Salihamidzic yabitangarije ikinyamakuru Sky Sports.

Yagize ati “ Ancelotti namusabye kutazongera kunywera itabi ku kibuga cy’imyitozo kandi yabyakiriye neza kuko ni umunyamwuga.”

Uyu mutoza nawe yemeye ko byabaye ndetse ashimangira ko kuba yabujijwe kongera kunywera itabi ku kibuga cy’imyitozo ari inyungu ze n’umuryango we.

Yagize ati “Ibi nabyishimiye kuko ni byiza ku buzima bwanjye kandi umugore wanjye biramushimisha.”

Ikipe ya Bayern Munich iratangira shampiyona ya Bundesliga uyu munsi ubwo iraza guhura na Bayer Leverkusen ku kibuga cya Allianz Arena.

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rayon Sports yamaze gusezerera Tamboura

Ikipe Ya Rayon Sports yamaze gusezerera umunya Mali Alhassane Tamboura yari...
19 September 2017 Yasuwe: 382 0

Etincelles izerekana abakinnyi bashya 10 ku mukino wa Rayon...

Ikipe ya Etincelles FC yamaze gusinyisha abakinnyi 10 yiteguye kwerekana ku...
19 September 2017 Yasuwe: 485 0

Ombolenga yagarutse mu myitozo yo kwitegura Rayon Sports

Umukinnyi Ombolenga Fitina wari umaze iminsi afite imvune yagarutse mu...
19 September 2017 Yasuwe: 534 0

Rayon Sports ishobora gusinyana amasezerano na Feza Bet

Amakuru agera ku kinyamakuru Umuryango ni uko ikipe ya Rayon Sports...
19 September 2017 Yasuwe: 1309 0

Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda rigiye gutora komite...

Ishyirahamwe ry’imikino Ngororamubiri mu Rwanda (FRA) ryiteguye gutora...
18 September 2017 Yasuwe: 76 0

Marcelo yatangaje abakinnyi beza amaze gukinana nabo anemeza umukinnyi...

Umukinnyi Marcelo Aveiro wamaze kongera amasezerano azamugeza mu mwaka wa...
18 September 2017 Yasuwe: 1790 0