skol
fortebet

Umutoza ushobora gusimbura Robertinho muri Rayon Sports yamenyekanye

Yanditswe: Monday 19, Nov 2018

Sponsored Ad

Umunya Brazil Roberto Oliveira Goncalves do Carmo uzwi nka Robertinho ntabwo arabasha kongera amasezerano mu ikipe ya Rayon Sports byatumye ubuyobozi bw’iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda itangira kuganiriza umubiligi Luc Eymael wigeze kuyitoza uheruka gusesa amasezerano na Free State Stars yo muri Africa y’Epfo.

Sponsored Ad

Amasezerano ya Rayon Sports na Robertinho ararangirana mu Ukuboza uyu mwaka ndetse ubuyobozi bw’iyi kipe bwatangiye kumuganiriza kugira ngo ayongere gusa mu minsi ishize aherutse kwemeza ko ari kuganira n’andi makipe arimo Gor Mahia.

Luc Eymaer ashobora kugaruka muri Rayon Sports

Nkuko amakuru agera ku umuryango abitangaza,ubuyobozi bwa Rayon Sports ntibwicaye ndetse bwatangiye kuvugana na Luc Eymael uherutse gusezera muri Free States Stars kugira ngo azaze kubatoza igihe cyose Robertinho yaba yanze kongera amasezerano.

Robertinho yatangaje ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamugairije ndetse yifuza kuguma mu Rwanda gusa nk’umunyamwuga hari ibyo akwiriye guhabwa kugira ngo akomeze akore akazi ke neza.

Visi Perezida wa Rayon Sports,Muhirwa Freddy nawe yemeje ko ibyo Robertinho yabasabye babyemeye ndetse igisigaye ari ugushyikiriza Robertinho amasezerano akabasinyira imyaka 2 gusa andi makuru avuga ko mu gihe uyu yakwanga gusinya Luc Eymael ariwe wamusimbura.

Luc Eymael yatoje Rayon Sports kuva muri Mutarama 2014 asimbuye Didier Gomez Da Rosa weguye tariki ya 12 Mutarama 2014,arangiza umwaka w’imikino 2013 -2014 nabi kuko yashinjwe guteza imvururu zahuje Rayon Sports na AS Kigali mu mukino wa nyuma wa shampiyona wabaye muri Mata 2014 bakanganya igitego 1-1.

Luc Eymael yashinjwe kugira uruhare muri izi mvururu zabereye kuri stade Amahoro,FERWAFA imuhanisha kwirukanwa mu mupira w’amaguru mu Rwanda mu gihe cy’imyaka 2, no kutagaragara ku mukino uwo ari wo wose mu Rwanda,akanishyura amafaranga y’ u Rwanda ibihumbi 500.000.

Si Rayon Sports ishaka Luc Eymael yonyine, kuko imuhanganiye na CS Constantine yatwaye igikombe cya shampiyona muri Algeria ndetse bivugwa ko iyi kipe iherutse kumuhamaga kuri telefoni bagirana ibiganiro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa