skol
fortebet

Umutoza ushobora gusimbura Robertinho muri Rayon Sports yatangiye kunuganugwa

Yanditswe: Monday 24, Dec 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports iri mu ihurizo rikomeye ryo kugumana umutoza wayo mukuru Roberto Oliveira Goncalves do Carmo kubera akayabo k’umushahara yifuza,biravugwa ko bamwe mu bayobozi bayo bifuza umutoza Casa Mbungo Andre uherutse gusezera muri Kiyovu Sports kubera kumwambura.

Sponsored Ad

Robertinho ufite amasezerano azamugeza ku munsi w’ejo taliki ya 25 Ukuboza 2018, arasaba ubuyobozi bwa Rayon Sports akayabo k’ibihumbi 10 by’amadolari nk’umushahara we w’ukwezi,agahabwa ibihumbi 6 by’amadolari byatumye impande zombi zinanirwa kumvikana ndetse biravugwa ko uyu munya Brazil ashobora kwifatira indege mu minsi iri imbere akigendera nibdakunda.

Casa Mbungo arahabwa amahirwe yo gusimbura Robertinho

Mu buyobozi bwa Rayon Sports harimo urunturuntu ahanini bitewe n’umusaruro mubi Robertinho afite muri shampiyona aho bamwe bashaka ko bamusezerera akagenda,abandi bakifuza ko yahabwa amasezerano mashya kubera ubuhanga yagaragaje muri CAF Confederations Cup iheruka.

Amakuru agera ku Umuryango ni uko bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports bifuza kuzana Casa Mbungo kugira ngo abafashe gusoza shampiyona y’uyu mwaka batakaje icyizere cyo gutwara, kubera ko mu mikino 11 bamaze gukina batsinzwemo 4 n’amakipe bahanganye.

Rayon Sports kandi irifuza kuzuza staff yayo kuko bivugwa ko iri kurambagiza umutoza wungirije uzava hagati ya Nshizirungu Hubert uzwi nka Bebe na Kalisa Claude bose bakinnye mu Rwanda bakerekeza hanze kuhasoreza umupira.

Mu rwego rwo gushaka abakinnyi bashya,Rayon Sports ishobora gusinyisha umurundi witwa Kevin Ndayisenga uri kuyikoreramo imyitozo ndetse bivugwa ko batangiye kumusabira ibyangombwa kuko isoko ry’abanyamahanga rizafungwa vuba mu Rwanda.

Ntabwo Rayon Sports iratangira kuvugana na Casa Mbugo udafite akazi,ariko amakuru agera ku umuryango ni uko Casa Mbungo ashobora guhabwa akazi mu gihe Robertinho yaba agiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa