skol
fortebet

Umutoza utarashimwe n’ikipe ya Rayon Sports yagiye muri Mukura VS

Yanditswe: Friday 26, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Ikipe ya Mukura Victory Sports et Loisirs, yemeje ko yamaze kumvikana n’umutoza Olivier Ovambe Mathurin ukomoka muri Cameroon, kugira ngo ayibere umutoza mukuru.

Sponsored Ad

Iyi kipe yo mu karere ka Huye yemeje ko yamaze kumvikana n’uyu mutoza ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter.

Olivier Ovambe Mathurin ufite ubwenegihugu bw’Ububiligi, yasinyanye na Mukura VS amasezerano yo kuyitoza mu myaka ibiri iri imbere asimbuye Umurundi Haringingo Francis Christian wamaze kwerekeza muri Police FC.

Ni nyuma y’uko mu minsi ishize yari yaje muri Rayon Sports nk’umusimbura wa Robertinho, gusa bikarangira ubuyobozi n’abafana b’iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda badashimye imitoreze ye.

Ni nyuma yo kwitwara nabi mu mikino ya CECAFA Kagame Cup yaberaga hano mu Rwanda, aho Rayon Sports yasezerewe muri 1/4 cy’irangiza itsinzwe na KCCA yo muri Uganda ibitego 2-1.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa