skol
fortebet

Umutoza w’ Amavubi yagaragaje aho akura icyizere cyo gutsinda Centrafrique

Yanditswe: Friday 09, Jun 2017

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe y’igihugu amavubi mbere yo kwerekeza muri Centrafrique yijeje Abanyarwanda ko nta kabuza azakura intsinzi muri icyo gihugu nyuma y’imyitozo ikarishye abakinnyi bakoze.
Uyu mutoza ukomoka mu gihugu cy’u Budage yavuze ko abakinnyi bameze neza kandi umwuka uri mu ikipe ari mwiza ku buryo bitanga icyizere ko twakwitwara neza.
Yagize ati “Muri rusange imyiteguro yagenze neza cyane, twagerageje gukora kuri buri gice kigize umukino ni uburyo twakwinjira mu mukino neza kuko tuzi ko (...)

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe y’igihugu amavubi mbere yo kwerekeza muri Centrafrique yijeje Abanyarwanda ko nta kabuza azakura intsinzi muri icyo gihugu nyuma y’imyitozo ikarishye abakinnyi bakoze.

Uyu mutoza ukomoka mu gihugu cy’u Budage yavuze ko abakinnyi bameze neza kandi umwuka uri mu ikipe ari mwiza ku buryo bitanga icyizere ko twakwitwara neza.

Yagize ati “Muri rusange imyiteguro yagenze neza cyane, twagerageje gukora kuri buri gice kigize umukino ni uburyo twakwinjira mu mukino neza kuko tuzi ko uzaba utoroshye. Imikino 2 twahuye na Maroc yaduhaye imbaraga ku buryo twiteguye neza ko ku Cyumweru tuzinjira mu mukino dufite umwuka mwiza wo gutsinda”.

Tubibutse ko ikipe y’igihugu izakina na Centrafrika ku Cyumweru saa cyenda kuri sitade ya Barthelem Boganda aho mu bakinnyi 19 umutoza yari yahamagaye yasize umunyezamu Kwizera Olivier ukinira Bugesera kugira ngo babe 18.

Ku rutonde ngaruka kwezi rw’ ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru ku Isi FIFA, Amavubi ari ku mwanya wa 128 akurikiwe na Centrafrika iri ku mwanya wa 129.

Abakinnyi berekeje muri Centrafrique :

Abazamu 2: Eric Ndayishimiye (Rayon Sports) na Marcel Nzarora (Police FC)

Ba myugariro: Thierry Manzi (Rayon Sports), Emery Bayisenge (KAC Kénitra, Morocco), Aimable Nsabimana (APR FC) , Salomon Nirisarike (AFC Tubize, Belgium), Michel Rusheshangoga (APR FC), Emmanuel Imanishimwe (APR FC), na Fitina Omborenga (MFK Topvar Topolcany, Slovakia).

Abo hagati: Olivier Niyonzima Seif (Rayon Sports), Jean-Baptiste Mugiraneza (Gor Mahia, Kenya), Djihad Bizimana (APR FC), Haruna Niyonzima (Young Africans, Tanzania), Dominique Savio Nshuti (Rayon Sports) na Jean-Claude Iranzi (MFK Topvar Topolcany, Slovakia).

Ba Rutaha izamu: Danny Usengimana (Police FC), Ernest Sugira (AS Vita, DR Congo) na Jacques Tuyisenge (Gor Mahia, Kenya).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa