skol
fortebet

Umutoza wahoze atoza Amavubi yasezeye ku ikipe yatozaga kubera kumara igihe kinini adahembwa

Yanditswe: Saturday 22, Jul 2017

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Uganda, Milutin Sredojevic wamamaye nka Micho yeguye kumirimo yo gutoza iyi kipe mu gihe yiteguraga guhura n’Amavubi y’u Rwanda mu ijonjora rya gatatu ryo gushaka itike ya CHAN 2018 izabera muri Kenya.
Muri iki cyumweru nibwo byatangiye kuvugwa ko uyu mutoza yeguye ariko nyir’ubwite abihakana avuga ko atazi aho ayo makuru ava ndetse ari ibinyoma bidafite aho bishingiye.
Ibinyamakuru byo muri Uganda biravuga ko uyu mutoza yavuye kuri aka kazi bitewe n’uko amaze (...)

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Uganda, Milutin Sredojevic wamamaye nka Micho yeguye kumirimo yo gutoza iyi kipe mu gihe yiteguraga guhura n’Amavubi y’u Rwanda mu ijonjora rya gatatu ryo gushaka itike ya CHAN 2018 izabera muri Kenya.

Muri iki cyumweru nibwo byatangiye kuvugwa ko uyu mutoza yeguye ariko nyir’ubwite abihakana avuga ko atazi aho ayo makuru ava ndetse ari ibinyoma bidafite aho bishingiye.

Ibinyamakuru byo muri Uganda biravuga ko uyu mutoza yavuye kuri aka kazi bitewe n’uko amaze amezi agera kuri atandatu adahembwa.

Ikinyamakuru Chimpreports cyandikirwa mu gihugu cya Uganda cyavuganye na Micho, cyavuze ko uyu mugabo yasubizanyije uburakari agaragaza uburyo amaze amezi arenga icumi atarahembwa.

Yagize ati “Nabaye hano igihe cyose, ubu ndigusaba umushahara w’amezi 10…Hari ikintu kiri kuba, nakoze uko nshoboye nditanga ndetse njya kure y’umuryango wanjye kugirango mfashe iyi kipe ariko birangiye ntashimiwe ibyo nakoze…Ndananiwe, reka njye aho nshobora kuzakora nkabihemberwa ndetse nkanabishimirwa.

Micho yavuze ko ahembwa amadorali 10,000 ku kwezi. Nyuma y’umukino wamuhuje n’ikipe ya Sudani aho bayitsinze ibitego 5 kuri kimwe, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Nyakanga 2016, Micho yabwiye itangazamakuru ko mu masaha agera kuri 48 aza kuba yatangaje aho yerekeje.

Hari amakuru avuga ko, uyu mutoza yatangiye ibiganiro n’ikipe ya Libyan Club ndetse n’ikipe ya Orlando Pirates yo muri Afurika y’Epfo yatoje mu mwaka wa 2006.

Ngo Micho yamaje kohereza abana be muri Ethiopia aho umugore we asanzwe atuye.Micho yatangiye gutoza ikipe ya Uganda, Cranes muri 2013.Yafashije ikipe ya Uganda kujya muri African Cup of Nations nyuma y’imyaka 38.

Si ku nshuro ya mbere Micho agongana n’abayobozi b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Uganda (FUFA) ku mafaranga atahawe kuko na nyuma y’igikombe cya Afurika cya 2017 bakinnye, uyu mutoza yavuze ko atahawe ibyo yagombwaga n’ubuyobozi buyobowe na Moses Magogo.

Amakipe Micho yatoje:

1994–2000 FK Palić
2000–2001 FK Spartak Subotica
2001 Yugoslavia U20
2001 FK Hajduk Kula
2001–2004 Villa SC
2004–2006 Saint-George SA
2006 Orlando Pirates
2007 Young Africans FC
2007–2010 Saint-George SA
2010–2011 Al-Hilal Omdurman
2011–2013 Rwanda
2013– Uganda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa