skol
fortebet

Umutoza w’Ububiligi yagiriye inama ikomeye Eden Hazard

Yanditswe: Tuesday 17, Jul 2018

Sponsored Ad

Umutoza w’Ububiligi Roberto Martinez yagiriye inama kapiteni we Eden Hazard yo kureba kure akava mu ikipe ya Chelsea akerekeza mu ikipe ya Real madrid gusimbura Cristiano wamaze kwerekeza mu ikipe ya Juventus mu Butaliyani.

Sponsored Ad

Hazard yagize uruhare runini mu gufasha ikipe y’Ububiligi kwegukana umwanya wa Gatatu mu gikombe cy’isi byatumye umutoza we Martinez amusaba kuva muri Chelsea amazemo imyaka 6 akerekeza mu ikipe ya Real Madrid.

Martinez arifuza ko Hazard yakwerekeza muri Real Madrid y’Iwabo

Yagize ati “Abakinnyi bakunda gukina mu makipe ahangana ndetse afite intego zikomeye.Niyo mpamvu Chelsea na Hazard bakwiriye gutandukana.Byantangaza Chelsea yanze ubusabe bwa Real Madrid.Iki nicyo gihe kugira ngo Hazard ave mu ikipe ya Chelsea kuko amaze gukura mu mutwe ndetse afite impano ikomeye.”

Hazard w’imyaka 27 aherutse gutangaza ko akunda Real Madrid ndetse nta mukinnyi wakwitesha amahirwe yo kuyerekezamo iramutse imushatse.

Real Madrid yahakanye amakuru yavugaga ko ishaka Neymar na Kylian Mbappe gusa ntiyigeze ihakana ko ishaka uyu Mubiligi Eden Hazard.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa