skol
fortebet

Umutoza wa APR FC yagaragaye agiye gukubita umukinnyi we urushyi [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 04, Aug 2018

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya APR FC Ljubomir Petrovic yafotowe amanitse urushyi agiye kurukubita umukinnyi we Itangishaka Blaise ku mukino wa ½ cy’irangiza banganyije na Mukura VS 0-0 I Huye.

Sponsored Ad

Nkuko ifoto yafashwe n’ikinyamakuru Ruhagoyacu ibigaragaza, ubwo umukino wo ku munsi w’ejo wasozwaga ari 0-0,uyu munya-Serbia w’imyaka 71 yamanitse urushyi ashaka kurukubita Blaise Itangishaka, amuziza kudakina uko yamubwiye cyane ko yinjiye mu kibuga ku munota wa 60 w’umukino asimbuye Rukundo Denis.

Benshi banenze imyitwarire y’uyu muzungu ushobora kuba agira igitsure kirenze gituma agera ubwo ashaka gukubita umukinnyi we.

Dr Petrovic yafashije APR FC kwegukana igikombe cya shampiyona ndetse kuri ubu arahabwa amahirwe menshi yo kwegukana n’igikombe cy’Amahoro

Amafoto:Ruhagoyacu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa