skol
fortebet

Umutoza wa APR FC yatangaje impamvu yananiwe gutsinda Kiyovu Sports mu mukino wa gicuti

Yanditswe: Saturday 28, Sep 2019

Sponsored Ad

Umutoza wa APR FC witwa Erradi Mouhamed Adil,yatangaje ko yananiwe gutsinda Kiyovu Sports mu mukino wa gicuti wabereye kuri stade ya Kigali I Nyamirambo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 27 Nzeri uyu mwaka kubera ko abakinnyi be bakiri bashya,bataramenyerana.

Sponsored Ad

Erradi Mouhamed Adil ukomeje kugerageza kubakira uburyo bw’imikinire bugezweho ikipe ya APR FC yasabye abafana kwihanganira abakinnyi babo kuko ngo bataramenyerana ahanini bitewe nuko bakiri bashya.

Yagize ati “Niba mwabirebye neza twakinaga umupira mwiza turahanahana,tunarema amahirwe yo gutsinda. Ikibura kugeza ubu ni ugutera mu izamu kandi nkeka ko bizaza mu minsi iri imbere.

Iyi ni kipe igizwe n’abakinnyi bashya 80% ntabwo bari bamenyerana. Nge aba bakinnyi babanjemo benshi bavuye mu ikipe y’igihugu twakoranye imyitozo ibiri yonyine, murumva ntabwo ibintu byahita byikora ako kanya, bizasaba igihe ngo duhuze umukino ni ko n’i Burayi bigenda kandi ubuyobozi buranshyigikiye”.

Uyu mutoza yanganyije 0-0 na Kiyovu Sports muri uyu mukino wa gicuti wari witezwemo ibitego byinshi kubera ko aya makipe yombi akina afungura.


APR FC yananiwe gutsinda Kiyovu Sports banganya 0-0

Ibitekerezo

  • Nzabandeba, ni umwana w’umunyarwanda.

    Niba iyi modoka APR igendamo koko yanditse kuri RDF leta yagombye kugulira amakipe yose imodoka imeze gutya kuko bitabaye ibyo byaba ari ugusumbanisha amakipe yo muri shampiyona y’amakipe y’abanyarwanda bo mu Rwanda.

    Hahahaa!

    Ndabona uyu mutoza asigaje kuvuga ko afite ikipe y’abana ko abafana bagomba kwihangana bagakura!
    None se mu ikipe y’igihugu ntibitozaga cyane cyane ko mu ikipe ya CHAN APR FC yari ifitemo nk’abakinnyi 8 cyangwa 9 mu ikipe yabanjijemo?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa