Kigali

Umutoza wa Argentine yatangaje impamvu ikomeye iri gutuma Messi atitwara neza mu gikombe cy’isi

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 22 June 2018 Yasuwe: 5049

Umutoza Jorge Sampaoli w’ikipe ya Argentina yatangaje ko impamvu ikomeye iri gutuma Lionel Messi atitwara neza mu gikombe cy’isi kiri kubera mu Burusiya ari uko bagenzi be batariku rwego rwo hejuru ndetse batigeze bakora cyane.

Ibi Sampaoli yabitangaje nyuma yo kwandagazwa n’ikipe ya Croatia mu mukino wa kabiri w’itsinda D ibatsinze ibitego 3-0 mu mukino Lionel Messi atigeze atera ishoti na rimwe rigana mu izamu cyangwa hanze yaryo kuko abasore ba Croatia bamunize karahava.

Sampaoli yavuze ko bagenzi ba Messi bari ku rwego rwo hasi

Yagize ati “kubera ubuhanga buke bw’abakinnyi ba Argentina,byatumye Messi atigaragaza.Messi ntiyashije kwigaragaza kubera ko bagenzi be batabashije gukorana nawe.Imbaraga zacu ni Leo,ariko ntitwabashije kumubona.Twashatse gukina nk’ikipe tukamuha imipira ariko abo twari duhanganye baduhagaritse.Birababaje Cyane.

Argentina iri mu mazi abira kuko Iceland ibashije kwitwara neza ishobora gutuma iki kigugu cyageze ku mukino wa nyuma mu gikombe cy’isi giheruka gisezererwa mu matsinda nkuko byagenze 2002.

Argentina isiagaranye umukino umwe izakina na Nigeria gusa amahirwe yayo yo gukomeza ari hasi cyane kuko byose bizaterwa n’uko Iceland na Nigeria bazitwara.


Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Gisagara VC yatoye komite nshya yarahiriye guhatana ku rwego...

Ikipe ya Gisagara Volleball Club yatoye komite nshya ku munsi w’ejo yari...
21 July 2018 Yasuwe: 368 0

Real Madrid yinjiye mu rugamba rwo gushaka myugariro w’Umwongereza

Nubwo idakunze kuhakura abakinnyi,ikipe ya Real Madrid yatangiye urugamba...
21 July 2018 Yasuwe: 1736 0

Griezmann yakoze igikorwa cyashimishije abaturage bo mu gace yavukiyemo...

Umukinnyi Antoine Griezmann uherutse gufasha ikipe y’Ubufaransa kwegukana...
21 July 2018 Yasuwe: 2974 0

Hamenyekanye umukinnyi wa Real Madrid wasimbuye Cristiano Ronaldo gukundwa...

Abakunzi ba Real Madrid batangiye kwiyibagiza kabuhariwe wabo Cristiano...
21 July 2018 Yasuwe: 2915 0

Umukinnyi wa Croatia yakoze igikorwa kigayitse nyuma y’igikombe...

Umukinnyi wa Croatia witwa Nikola Kalinic yahawe urw’amenyo n’abanya Croatia...
21 July 2018 Yasuwe: 2556 0

Rwasamanzi yatangaje amagambo akomeye mbere yo guhura Rayon...

Umutoza wa Marines FC Rwasamanzi Yves yabitsemo ubwoba Rayon Sports...
21 July 2018 Yasuwe: 1455 0