Kigali

Umutoza wa Arsenal yahaye gasopo Lacazette wagaragaje imyitwarire mibi ku mukino wa Tottenham

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 4 March 2019 Yasuwe: 2175

Umutoza wa Arsenal,Unai Emery yaburiye rutahizamu we Alexandre Lacazette ukomeje kugaragaza imyitwarire mibi yo kwivumbura igihe asimbujwe mu kibuga.

Rutahizamu Lacazette yababajwe no gusimbuzwa ku munota wa 56 na Pierre Emerick Aubameyang ku mukino banganyije na Tottenham kuwa gatandatu taliki ya 02 Werurwe 2019, bituma agaragara ari kwivumbura ageze ku ntebe y’abasimbura.

Unai Emery yabwiye abanyamakuru ko ariwe ufata ibyemezo muri Arsenal buri mukinnyi wese akwiriye kumwubaha,aboneraho kuvuga ko Lacazette na Aubameyang batitwara neza iyo bombi babanje mu kibuga.

Yagize ati “Bagomba kwishimira icyemezo cyanjye.Mpora nshaka icyatuma ikipe itsinda kandi bahora bakina imikino itandukanye.Hari ubwo ntishimira imikinire yabo iyo babanje mu kibuga bombi ariko mpora nkora akazi kanjye neza kugira ngo mbashe kubafasha gutanga ibyo bafite iyo bakinannye cyangwa hakinnye umwe.”

Arsenaligiye kongera kugira icyumweru gikomeye kuko kuwa Kane w’iki cyumweru izerekeza mu Bufaransa gukina umukino ubanza wa 1/16 cya UEFA Europa League na Stade Rennais hanyuma ku Cyumweru yakire Manchester United kuri Emirates Stadium.


Unai Emery yasabye Lacazette kujya yubaha ibyemezo afashe

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

AS Kigali yirukanye abakinnyi 12 nyuma yo kugura abandi umunani

Ikipe ya AS Kigali yamaze gushyira hanze urutonde rw’abakinnyi 12 bagomba...
17 July 2019 Yasuwe: 966 0

Robertinho yahishuye ko afite inyota yo kongera kugaruka gutoza ikipe ya...

Umunya Brazil Roberto Oliveira Goncalves do Carmo uzwi nka Robertinho...
17 July 2019 Yasuwe: 2182 2

Abafana ba Arsenal bibasiye umwe mu bakinnyi babo muri US

Abafana ba Arsenal bo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika aho iyi kipe iri...
17 July 2019 Yasuwe: 759 0

Rugwiro watsinze igitego cya mbere muri Rayon Sports ntiyanyuzwe n’ibyo...

Myugariro Rugwiro Herve waraye atsinze igitego cye cya mbere mu ikipe ya...
17 July 2019 Yasuwe: 985 2

Umutoza wa Rayon Sports na Rugwiro Herve bavuze icyo bazize kugira ngo...

Rayon Sport isezerewe n’ikipe ya KCC yo muri Uganda ibitego 2-1 ibi byatumye...
17 July 2019 Yasuwe: 1426 1

Rayon Sports yatakaje amahirwe yo gutwarira CECAFA ku butaka bw’u...

Ikipe ya Rayon Sports yahabwaga amahirwe yo kwegukana CECAFA Kagame Cup...
16 July 2019 Yasuwe: 2433 2