skol
fortebet

Umutoza wa Arsenal yasabye ikintu gikomeye ubuyobozi bwe nyuma yo kunyagirwa na Manchester City

Yanditswe: Tuesday 05, Feb 2019

Sponsored Ad

Umutoza wa Arsenal,Unai Emery yatangarije ubuyobozi bwe ko yifuza ko mu mpeshyi y’uyu mwaka bakora ibishoboka byose bakamugurira abakinnyi 5 bashya bo kumufasha kubaka iyi kipe isigaye iri ku rwego rwo hasi cyane.

Sponsored Ad

Emery uri ku mwanya wa 6 ku rutonde rw’agateganyo rwa Premier League y’uyu mwaka,yabwiye ubuyobozi bwe ko ikipe ye ikeneye abakinnyi 5 bashya bo kuyifasha kwiyubaka cyane ko akeneye kongera kuyisubiza mu makipe y’igitinyiro mu bwongereza.

Emery ufite akazi katoroshye ko gufasha ikipe ya Arsenal kurangiza mu makipe 4 ya mbere,yabwiye abayobozi be ko bakwiriye gukora ibishoboka byose akabona abakinnyi 5 bo kuziba icyuho cy’abo afati badashoboye ashaka kwirukana.

Nyuma yo gutsindwa na Manchester City ibitego 3-1 mu mukino uheruka wa shampiyona,Unai Emery yababajwe bikomeye n’imyitarire ya bamwe mu bakinnyi be bituma asaba ko yashakirwa amafaranga yo kubaka ikipe nziza.

Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru byo mu Bwongereza ni uko ubuyobozi bw’iyi kipe bwamubwiye ko azahabwa miliyoni 45 z’amapawundi gusa nadashobora kugeza iyi kipe mu makipe 4 ya mbere.


Emery Unai arifuza abakinnyi 5 bo gusimbura abadashoboye afite

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa