Kigali

Umutoza wa Arsenal yashije abakinnyi be imyitwarire mibi mu mikino basuye

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 8 February 2019 Yasuwe: 1400

Umutoza wa Arsenal,Unai Emery yatangaje ko gutsindwa cyane mu mikino basuye amakipe bahanganye muri Premier League atari ikosa rye ahubwo abakinnyi be batajya bubahiriza ibyo aba yababwiye mbere y’umukino ndetse n’imitekerereze yabo iba iri hasi.

Umutoza Unai yavuze ko atari ubuswa bwe kuba atsindirwa hanze inshuro nyinshi ngo ahubwo ni imyumvire yok u rwego rwo hasi y’abakinnyi be ndetse batajya biyumvamo ko batsindira hanze.

Yagize ati “Dukeneye gukina neza hanze kurusha no mu rugo niyo mpamvu tugomba kuzamura imyumvire yacu iyo turi hanze kuko ikibazo si uko ikipe iba ipanze mu kibuga.Twatangiye shampiyona neza ndetse dutsinda imikino myinshi yo hanze ariko imyumvire y’abakinnyi yasubiye hasi.Dukwiriye guhindura imyumvira tukigarurira icyizere kugira ngo tuzatsinde Huddersfield ejo kuri ohn Smith’s Stadium.

Unai Emery ari ku gitutu gikomeye cyo kurangiza mu makipe 4 ya mbere gusa bizamugora kuko ahanganye n’amakipe afite abakinnyi beza kumurusha.

Arsenal iri ku mwanya wa 6 ikomeje gutsindwa umusubizo mu mikino yo hanze dore ko mu mikino 6 iheruka gukinira hanze ya Emirates yabonyemo amanota 2 gusa.

Arsenal ntiheruka gutsindira hanze kuko imaze gutsindwa 3 yikurikiranya yo hanze y’ikibuga cyayo irimo uwa Liverpool, West Ham na Manchester City.


Emery yavuze ko imyumvire y’abakinnyi be mu mikino yo hanze iri ku rwego rwo hasi

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwagabiye inka ebyiri umukinnyi Irambona Eric...

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwagabiye inka 2 umuryango mushya wa...
24 March 2019 Yasuwe: 1844 0

Wayne Rooney yasohokanye ku mazi umugore we byavugwaga ko benda gutandukana...

Umukinnyi Wayne Rooney wahoze akinira amakipe akomeye nka Manchester United...
24 March 2019 Yasuwe: 2171 0

Cristiano Ronaldo yongeye kugaragariza mu ruhame ko yanga ikipe ya Real...

Rutahizamu Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Juventus yongeye kugaragaza...
24 March 2019 Yasuwe: 4009 0

Amavubi yanyagiriwe muri Cote d’Ivoire yitwa insina ngufi muri...

Amavubi yasoje imikino yo mu itsinda H mu gushaka itike yo kwerekeza mu...
23 March 2019 Yasuwe: 4495 4

Irambona Eric yakoze ubukwe bw’igitangaza bwitabiriwe n’uwahoze ari umutoza...

Myugariro wa Rayon Sports,Irambona Eric yakoze ubukwe bw’igitangaza we...
23 March 2019 Yasuwe: 5946 0

Eden Hazard yemeye akayabo yahawe na Real Madrid kugira ngo...

Rutahizamu w’ikipe ya Chelsea FC,Eden Hazard biravugwa ko yamaze kwemera...
23 March 2019 Yasuwe: 3872 0