skol
fortebet

Umutoza wa Croatia yatangaje amagambo atangaje kuri Harry Kane

Yanditswe: Tuesday 10, Jul 2018

Sponsored Ad

Mu gihe habura amasaha make kugira ngo Croatia ihure n’Ubwongereza mu mukino wa ½ cy’irangiza mu gikombe cy’isi kubera mu Burusiya,umutoza wa Croatia Zlatko Dalic yavuze ko batananirwa guhagarika Harry Kane kandi barahagaritse Messi wa mbere ku isi.

Sponsored Ad

Uyu mutoza ushaka gukora amateka yo kugeza Croatia ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi ku nshuro ya mbere mu mateka,yabwiye abanyamakuru ko nubwo Kane akomeye abakinnyi be bazamuhagarika.

Umutoza wa Croatia arifuza gusezerera Ubwongereza

Yagize ati “Turiyizeye,ntabwo dufitiye ubwoba Abongereza.Kane n’umukinnyi ukomeye ndetse ugoye guhagrika ariko dufite ba myugariro b’abahanga bazamuhagarika nkuko bahagaritse Messi na Eriksen.”

Dalic yavuze ko bazi neza ko Ubwongereza buzabaha akazi gakomeye ariko abakinnyi be biteguye guhangana bakabasha gukora amateka arenze ayo Croatia yakoze mu gikombe cy’isi cya 1998,ubwo batwaraga umwanya wa 3.

Croatia izahura n’Ubwongereza ku munsi w’ejo saambili z’ijoro uzabera kuri stade ya Luzhniki mu mujyi wa Moscow.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa