Kigali

Umutoza wa Enyimba FC yatangaje abakinnyi 3 yifuza kugura muri Rayon Sports

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 24 September 2018 Yasuwe: 9797

Umutoza w’ikipe ya Enyimba FC yo muri Nigeria, Usman Abd’Allah, yatangaje ko yakunze bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports 3 barimo rutahizamu Bimenyimana Bonfils Caleb,Muhire Kevin na Manishimwe Djabel bamuzengereje mu mikino 2 ya ¼ cya CAF Confederations.

Nyuma yo gusezerera Rayon Sports ayinyagiye ibitego 5-1 mu mikino ya CAF Confederations Cup 2018, Usman Abd’Allah yabwiye abanyamakuru ko hari abakinnyi 3 yabonye bafite impano muri Rayon Sports ndetse yifuza kugura gusa afite impungenge ko bahenze cyane.

Yagize ati “Nakunze uriya rutahizamu wabo.Nasabye ubuyobozi ko bwamuganiriza.Bafite abandi bakinnyi babiri bakina hagati basatira b’abahanga cyane gusa numvise ko bahenze kuko bakunda kujya ku mugabane w’I Burayi.”

Usman Abd’Allah yagowe cyane n’aba basore 3 mu mukino ubanza yanganyije na Rayon Sports 0-0,aho yarokowe n’umunyezamu we Theo Afelokhai wari wigize igisiga,akuramo ibitego byinshi bya Caleb.

Nubwo Usman Abd’Allah yifuza aba basore,Umuryango wamenye ko ikipe ya Enyimba idahemba amafaranga menshi aho benshi mu bakinnyi bayo bari hagati y’amadolari 1000 na 2000.



Umutoza wa Enyimba FC yavuze ko yakunze Kevin,Djabel na Caleb ndetse abifuza

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rwatubyaye yafashe indege imwerekeza muri Macedonia mu igeragezwa...

Myugariro Rwatubyaye Abdul yamaze gufata indege imwerekeza mu gihugu cya...
17 January 2019 Yasuwe: 1959 0

Rwatubyaye nawe yiyongereye ku rutonde rw’abakinnyi bagiye kuva muri Rayon...

Myugariro Rwatubyaye Abdul yamaze kubona ikipe muri Macedonia yitwa FC...
17 January 2019 Yasuwe: 2129 0

FC Barcelona yasekeje benshi kubera rutahizamu yatangaje ko...

Ikipe ya FC Barcelona yakoze agashya itangaza ko yifuza rutahizamu wa...
17 January 2019 Yasuwe: 2714 0

Chelsea yamaze kubona rutahizamu mushya wo kuyifasha guhangamura...

Ikipe ya Chelsea yamaze kumvikana na Juventus kugira ngo ibatize amezi 6...
17 January 2019 Yasuwe: 2672 0

Real Madrid yagaragarije urwango rukomeye Cristiano Ronaldo

Ikipe ya Real madrid yo muri Espagne yagaragaje ko itacyitaye kuri...
16 January 2019 Yasuwe: 3102 0

Umukinnyi Serge Aurier yatawe muri yombi azira gukubita umugore...

Myugariro w’ikipe ya Tottenham Serge Aurier yatawe muri yombi mbere...
16 January 2019 Yasuwe: 1826 0