skol
fortebet

Umutoza wa Enyimba yatangaje impungenge zikomeye atewe na Rayon Sports

Yanditswe: Tuesday 04, Sep 2018

Sponsored Ad

Umutoza Usman Abd’Allah utoza ikipe ya Enyimba FC yatangaje ko atewe impungenge no kuba atazi imikinire ya Rayon Sports ndetse nta makuru namba ayifiteho.

Sponsored Ad

Ubwo Usman Abd’Allah yamenyaga ko ikipe ye yatomboye Rayon Sports,yabwiye abanyamakuru ko atewe impungenge na Rayon Sports kuko nta byinshi ayiziho ndetse atazi imikinire yayo,ariyo mpamvu bigeye kumusaba imbaraga nyinshi kugira ngo ayige.

Enyimba FC niyo izahura na Rayon Sports muri 1/4 cya CAF Confederations Cup

Yagize ati “impungenge mfite ni uko ntazi byinshi kuri Rayon Sports.Sinigeze nyibona na rimwe ikina,nta makuru na make nyifiteho,gusa nicyo tugiye gukora.Icyo mpora mbwira abakinnyi banjye ni uko nta kipe bagomba gusuzugura.

Usman Abd’Allah afite Licence A ya UEFA ndetse yafashije Enyimba kurangiza iyoboye itsinda C rya CAF Confederations Cup n’amanota 12 aho yatsinze imikino 4 atsindwa 2.

Rayon Sports niyo izabanza kwakira Enyimba mu mukino ubanza wa ¼ cya CAF Confederations Cup kuri stade ya Kigali ku wa 16 Nzeri uyu mwaka.

Ibitekerezo

  • ibyo nukuyobya uburari rayon nikomeze imyitozo kandi ikore cyane

    Nonese irinze igera aho igeze itarakinaga babashuke mwirare babamene

    Tuzoyiha ibyayo umutoza aboneko impungenge afise arizukuripeeeee sana sana

    Arabeshya ahubwo rayon nikomere kumuheto izafore irasa on taget kbisa naho ibyo wamugani nukuyobya uburari rayon keep it up kbisa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa