skol
fortebet

Umutoza wa Ethiopia yamenye ibanga rizamufasha gutsindira Amavubi I Kigali

Yanditswe: Friday 18, Oct 2019

Sponsored Ad

Umutoza wa Ethiopia Abraham Mebratu, yavuze ko afitiye icyizere ikipe ye cyo gutsindira Amavubi I Kigali cyane ko ngo yazanye abakinnyi babiri bashya batakinnye mu mukino ubanza.

Sponsored Ad

Mebratu yabwiye abanyamakuru ko abakinnyi babiri bashya bazanye bazabafasha gutsindira Amavubi mu rugo bituma babona itike yerekeza muri Cameroun mu mikino ya CHAN mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Yagize ati “Nibyo koko Amavubi yadutsinze umukino wa mbere ariko haracyabura indi minota 90 izadukiranura.Ikindi kandi hari abakinnyi babiri bari baravunitse twamaze kongeramo urumva rero twebwe tuzakina umukino wacu mwiza kandi turashaka kuzatsinda uyu mukino tukabona itike ya CHAN."

Ethiopia yaraye igeze mu Rwanda aho ije kwihimura ku Mavubi yayitsindiye mu rugo igitego 1-0 cyatsinzwe na Sugira Ernest.

Uyu mukino wo kwishyura uteganijwe kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 19 Ukwakira 2019 kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.Ethiopia irakorera kuri stade ya Kigali imyitozo ya nyuma uyu munsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa