Kigali

Umutoza wa Juventus yatangaje amakuru mabi ku mvune ya Cristiano Ronaldo

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 2 April 2019 Yasuwe: 2946

Umutoza wa Juventus, Massimiliano Allegri, yatangaje ko rutahizamu we Cristiano Ronaldo ashobora gusiba umukino ubanza wa UEFA Champions League bazasuramo Ajax muri ¼,kubera ikibazo cy’imvune yagiriye mu ikipe ya Portugal mu cyumweru gishize.

Massimiliano Allegri yavuze ko Cristiano Ronaldo ari gukora ibishoboka byose kugira ngo abashe gukira iyi mvune yagize kuwa Mbere w’icyumweru gishize,ariko ngo ntibiteguye kumukoresha igihe cyose atarakira.

Ronaldo w’imyaka 33 ari gukora imyitozo buri munsi kugira ngo agaruke mu bihe byiza gusa Massimiliano Allegri yavuze ko nta cyizere gihari ko yakina umukino wa Ajax.

Yagize ati “Ronaldo ari gukora cyane kugira ngo abashe gukira imvune.Turifuza kuzamukoresha ku mukino wa Ajax ariko biragoye.

Ibizamini bimeze neza,ukuguru kwe kuri gukira.Hasigaye iminsi 9 kugira ngo umukino ube,tugomba gukora ibizamini ariko nawe ari gukora cyane.”

Massimiliano Allegri yavuze ko nubwo nta gihe gihagije cyo kureka umukinnyi ngo akire neza,ariko ngo ntibiteguye gukoresha huti huti Cristiano Ronaldo atarakira.

Yagize ati “Tugomba kwitonda.Byaba byiza asibye umukino umwe aho kumubura amezi agera kuri 2.Tugeze mu mpera z’umwaka w’imikino aho dukeneye abakinnyi cyane.Turi mu mikino ya UEFA Champions League.Ronaldo tuzamukoresha igihe azaba yakize neza.”


Ronaldo wavunikiye mu mukino wa Portugal na Serbia

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ikipe y’igihugu ya Algeria ’Les Fennecs’ yakiriwe gitwari n’ibihumbi...

Ikipe y’igihugu ya Algeria Les Fennecs, yakiriwe gitwari n’ibihumbi...
21 July 2019 Yasuwe: 117 0

Myugariro Irambona Eric n’umufasha we bibarutse umwana w’umukobwa

Umukinnyi Irambona Gisa Eric ufite agahigo ko kuba arambye mu ikipe ya...
21 July 2019 Yasuwe: 562 0

Rayon Sports igiye kuzana ba rutahizamu babiri bakomoka muri Mali banyuze...

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kuvugurura urutonde rw’abakinnyi izakoresha mu...
21 July 2019 Yasuwe: 926 0

Rayon Sports yamaze kugarura umutoza Robertinho wigaruriye imitima...

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze kwemera kugarura umunya Brazil,Roberto...
21 July 2019 Yasuwe: 923 0

Umunyamakuru w’imikino Kalisa Bruno uzwi nka Taifa yasezeranye imbere...

Kalisa Bruno [Taifa] umunyamakuru w’imikino wa City Radio uyu munsi...
20 July 2019 Yasuwe: 3481 1

Rayon Sports irimo umwenda w’akayabo ka Miliyoni 600

Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona umwaka w’imikino wa 2018-19,...
20 July 2019 Yasuwe: 1522 1