skol
fortebet

Umutoza wa Juventus yavuze igikorwa kigayitse Cristiano Ronaldo na bagenzi be bakoze nyuma yo gutsindwa na Atletico Madrid

Yanditswe: Saturday 09, Mar 2019

Sponsored Ad

Umutoza Max Allegri wa Juventus yatangaje ko Cristiano Ronaldo na bagenzi be bakimara gutsindwa na Atletico Madrid ibitego 2-0 muri UEFA Champions League,bahise bafata indege bagaruka I Turin kubyinana n’abanyamideli 60.

Sponsored Ad

Max Allegri yavuze ko Ronaldo na bagenzi be banze kwicwa n’agahinda nyuma yo gutsindwa na Atletico muri Espagne ibitego 2-0, bahita bagaruka I Turin bakora ikirori gikomeye bari kumwe n’abakobwa 60 b’ikimero.

Yagize ati “Ndi umutoza w’abakinnyi ariko sindi umurinzi wabo.Baraye babyinaan n’abakobwa ariko njye sinabinenze kuko byatumye umwuka uba mwiza.Abakinnyi bacu barakuze bazi icyo bagomba gukora.Barabyinnye kugeza ku byo kurya bya mu gitondo.”

Max Allegri yavuze ko biteguye gukora ibishoboka byose bagahangana na Atletico mu mukino wo kwishyura wa 1/16 cya UEFA Champions League uteganyijwe kuwa Kabiri I Turin.


Ronaldo na bagenzi be bahise bajya kubyinana n’abakobwa 60 mu Butaliyani nyuma yo gutsindwa na Atletico Madrid

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa