skol
fortebet

Umutoza wa Kiyovu Sport ishobora kuba igiye gukora amateka atarigeze ayibaho mu myaka irenga 50 ishize, yatandukanye nayo

Yanditswe: Thursday 25, May 2017

Sponsored Ad

Umutoza wa Kiyovu Sports; Kanamugire Aloys yamaze gutandukana n’iyi kipe nyuma yo kurangwa n’umusaruro udashimishije na gato muri uyu mwaka w’imikino, aho bishobora kurangira Kiyovu Sports yisanze mu cyiciro cya kabiri.
Nubwo abakurikiranira hafi iby’ umupira w’ amaguru mu Rwanda babona ko iyi kipe ishobora kwisanga mu kiciro cya 2 ngo ntabwo byigeze biyibaho mu myaka 55 ishize.
Kanamugire Aloys wari muri Kiyovu mu Ukwakira 2015 ubwo yasigariragaho Seninga Innocent wari ugiye mu mahugurwa mu (...)

Sponsored Ad

Umutoza wa Kiyovu Sports; Kanamugire Aloys yamaze gutandukana n’iyi kipe nyuma yo kurangwa n’umusaruro udashimishije na gato muri uyu mwaka w’imikino, aho bishobora kurangira Kiyovu Sports yisanze mu cyiciro cya kabiri.

Nubwo abakurikiranira hafi iby’ umupira w’ amaguru mu Rwanda babona ko iyi kipe ishobora kwisanga mu kiciro cya 2 ngo ntabwo byigeze biyibaho mu myaka 55 ishize.

Kanamugire Aloys wari muri Kiyovu mu Ukwakira 2015 ubwo yasigariragaho Seninga Innocent wari ugiye mu mahugurwa mu Busuwisi, ariko nyuma yo kuvayo akaza kwirukanwa n’iyi kipe y’Urucaca, ntazongera gutoza iyi kipe muri shampiyona y’uyu mwaka, yaje gusimburwa na Yves Rwasamanzi muri Mutarama 2016, ariko nyuma yo kujya muri APR FC kwa Rwasamanzi ku mpera z’umwaka w’imikino, Kanamugire asubirana Kiyovu.

Mu ntego yari yahiye mu gihe kingana n’imyaka itatu, Kanamugire yifuzaga kubaka ikipe ishingiye ku bakinnyi bato, aho yavugaga ko muri iki gihe cy’imyaka itatu azaha igikombe abakunzi ba Kiyovu Sports.

Ruhagoyacu yatangaje ko yamenye ko uyu mutoza yasabwe kwegura ku mirimo yo gutozaiyi kipe nyuma yo gusanga ikomeje kugana ahabi ndetse bishobora kurangira imanutse mu cyiciro cya kabiri.

Kiyovu Sports kuri ubu irabarizwa ku mwanywa 15 n’amanota 27 mu gihe isigaje imikino ibiri ya shampiyona izahuramo na Marines FC na Rayon Sports, aho gutsindwa umukino wa Marines uzabera i Rubavu byashimagira kumanuka mu cyiciro cya kabiri kw’iyi kipe y’amateka igihe Kirehe FC na Gicumbi FC zabasha kurenza amanota 30.

Iyi kipe ikaba yarasezerewe no mu gikombe cy’amahoro itarenze 1/8, aho yatsinzwe na Marines 1-0 mu mukino ubanza, intsinzi ya 2-1 ntiyagira icyo iyifasha mu mukino wo kwishyura wabereye i Kigali, basezererwa ku itegeko ry’igitego cyo hanze.

Umutoza wungirije; Mutarambirwa Djabil wageze muri iyi kipe mu minsi ishize, ni we usigarana inshingano zo gutoza iyi kipe ibarizwa mu murongo utukura mu mikino ibiri ya shampiyona basigarany; uhereye kuri Marines bagomba gutsinda cyangwa kunganya niba bifuza kuguma mu cyiciro cya mbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa