skol
fortebet

Umutoza wa Manchester United yahaye ubutumwa bukomeye abakinnyi bayo batagitanga umusaruro

Yanditswe: Sunday 21, Apr 2019

Sponsored Ad

Umutoza wa Manchester United, Ole Gunnar Solskjaer yatangaje ko nubwo kongera kugira Manchester United ikipe ikomeye bizatinda ariko yiteguye kwirukana abakinnyi bose badatanga umusaruro mu mpera z’uyu mwaka w’imikino.

Sponsored Ad

Ole Gunnar Solskjaer umaze gutsindwa imikino 5 muri 7 aheruka gukina,yabwiye abakunzi ba Manchester United ko iyi kipe itakubakira ku bakinnyi badatanga umusaruro ariyo mpamvu azabarekura mu mpeshyi ,akagerageza kuzana abafite ubuhanga bwisumbuyeho.

Yagize ati “Ubu tugiye kubaka bushyashya.Turabizi ko bizadutwara amasoko atandukanye.Turashaka kumenya abakinnyi dufite “ese barashoboye?,ese barashaka gutsinda?Ese barashaka kwitangira ikipe cyangwa barareba inyungu zabo gusa?.

Umutoza Ole Gunnar Solskjaer yavuze ko nyuma yo gukora iperereza ryimbitse ku ikipe afite aribwo azirukana abakinnyi badatanga umusaruro.

Manchester United iheruka gutanga miliyoni 741 z’amapawundi ku bakinnyi 22 iheruka gusinyisha barimo Angel Di Maria, Marouane Fellaini, Bastian Schweinsteiger, Memphis Depay, Henrikh Mkhitaryan, Morgan Schneiderlin, Zlatan Ibrahimovic,Ander Herrera na Juan Mata.

Umutoza Solskjaer yatangaje ko abakinnyi bazagura ari abashoboye,batazigera bagura abaje kuzuza umubare.

Mu bakinnyi Solskjaer yifuza kurekura igihe haba haje amakipe abifuza,harimo Nemanja Matic, Eric Bailly, Matteo Darmian, Alexis Sanchez na Marcus Rojo.



Manchester United irifuza kurekura abakinnyi batagitanga umusaruro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa