skol
fortebet

Umutoza wa Manchester United yakoze ikintu kibabaje kubera ibyo yakorewe n’abafana be

Yanditswe: Sunday 06, Oct 2019

Sponsored Ad

Umutoza wa Manchester United, Ole Gunnar Solskjaer,yafashe umwanzuro ubabaje wo gusiba urubuga rwe rwa Twitter kubera ibitutsi by’abafana b’iyi kipe bamututse cyane nyuma yo kunganya 0-0 na AZ Alkmaar muri Europa League.

Sponsored Ad

Uyu mutoza utamerewe neza,yakinnye umukino mubi na AZ Alkmaar bituma abafana ba Manchester United bamwe bajya kuri Twitter bamwoherereza ubutumwa bwo kumutuka.

United yananiwe gutera ishoti rigana muri uyu mukino wabaye kuwa Kane,bituma aba bafana barya karungu batuka uyu mutoza kuri Twitter ye @olegs26_ole birangira ayisibye.

Nyuma y’umukino,Ole yabwiye abanyamakuru ko abakinnyi be bakinnye neza ndetse bagombaga kuba babonye amanota 3 ariko ntibyabakundira.

Nubwo uru rukuta rwa Ole rutari Verified,yari afite abakunzi ibihumbi 124 birimo n’abakinnyi barimo na kapiteni wa Manchester United,Ashley Young.

Ole Gunnar Solskjaer ari ku gitutu gikomeye muri Premier League kuko mu mikino 7 amaze kubonamo amanota 9 gusa ndetse yatsinzemo ibitego 9 gusa.United irahura na New Castle kuri iki cyumweru.




Ole yasibye Twitter ye kubera ibitutsi by’abafana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa