skol
fortebet

Umutoza wa Mukura VS yahaye ubutumwa bukomeye Rayon Sports bazahurira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro

Yanditswe: Friday 10, Aug 2018

Sponsored Ad

Umutoza Haringingo Francis Christian utoza Mukura VS yatangarije abanyamakuru ko nta kindi ahanze amaso uretse gutwara igikombe cy’Amahoro agafasha ikipe ye gusohokera u Rwanda mu mikino ya CAF Confederations Cup.

Sponsored Ad

Uyu mutoza wabashije kugeza Mukura VS ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro mu mwaka we wa mbere ayihawe,yavuze ko bazarwana kugeza ku munota wa nyuma begukanye igikombe cy’Amahoro kuko Mukura VS yifuza gusohoka ikarya ku madolari ya CAF.

Mukura VS yakoze amateka isezerera APR FC

Yagize ati “Aya ni amateka kuri njye no kuri Mukura VS kuba igeze ku mukino wa nyuma.Tugiye gukora cyane kuko umukino wa nyuma uba utandukanye n’iyindi mikino.Dusigaje intambwe imwe kugira ngo tubashe kwerekeza mu mikino ya CAF Confederations Cup.Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo twegukane igikombe cy’Amahoro.”

Haringingo yashimiye abakinnyi be ndetse ababwira ko imyitozo bagiye gukora muri iyi minsi mike mbere y’umukino wa nyuma bazahuramo na Rayon Sports izaba itandukanye n’iyo bakoze yose.

Mukura yaherukaga ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro mu mwaka wa 2009,yongeye kugera ku mukino wa nyuma isezereye APR FC ku kinyuranyo cy’igitego cyo hanze,igiye gucakirana na Rayon Sports yasezereye Sunrise FC iyitsinze ibitego 3-2 mu mikino yombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa