Kigali

Umutoza wa PSG yanenze Neymar wakubise igipfunsi umufana

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 30 April 2019 Yasuwe: 1726

Umutoza wa PSG,yabyukije intambara y’amagambo na Neymar Jr kuko yamunenze kubera imyitwarire mibi yagize kuwa Gatandatu,agakubita igipfunsi umufana wa Rennes warimo gufata amashusho abakinnyi ba PSG,bazamukaka ingazi bagiye gufata imidali y’umwanya wa kabiri.

Nyuma yo gutsindirwa kuri penaliti na Rennes FC muri Coupe de France,Neymar na bagenzi be bazamutse muri stade y’igihugu bagiye gufata imidali ariko kubera umujinya Neymar agaragara ari gukubita umufana igipfunsi,ibintu byababaje umutoza we Thomas Tuchel wavuze ko bitari bikwiriye.

Yagize ati "Ntabwo ushobora kurwana n’umufana. Ntabwo ushobora gukora ibyo rwose.Ntibiba byoroshye kuzamuka ingazi nyuma yo gutsindwa. Ni ibintu bigoye cyane kuri jye no kuri buri wese - ariko tugomba kubyakira. Niba dutsinzwe, tugomba kugaragaza kubaha abandi.

Neymar Jr w’imyaka 27 y’amavuko uzwiho kugira agasuzuguro kenshi ndetse no kwiyemera cyane,yagiye kuri Instagram ye , yandikaho ati "Nitwaye nabi? Yego. Ariko nta n’umwe ushobora kubirebera gutyo gusa".

Ku wa gatanu w’icyumweru gishize, impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Uburayi, UEFA, yatangaje ko yafatiye ibihano Neymar byo gusiba imikino itatu yo mu matsinda y’irushanwa rya Champions League ry’umwaka utaha.

Neymar yahanwe azira gutuka abasifuzi bayoboye umukino wo kwishyura PSG yatsinzwemo ibitego 3-1 na Manchester United.

Biteganyijwe ko ubuyobozi bw’umupira w’amaguru mu Bufaransa buzafatira ibihano Neymar Jr,kubera iki cyaha cyo gukubita umufana.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Charles

    Umurengwe wica nabi!!

    5 months ago

Inzindi nkuru

Byarangiye Bugesera FC yemeye gukina na Rayon Sports saa kumi...

Mu nama yahuje abayobozi ba FERWAFA n’abayobozi b’amakipe ya Bugesera FC na...
18 October 2019 Yasuwe: 2408 0

Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’imikoranire na Bank of Africa igiye...

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwasinyanye amasezerano y’imikoranire na...
18 October 2019 Yasuwe: 3195 0

Mashami Vincent yaciye amarenga y’abakinnyi 11 ashobora gukoresha ahangana...

Umutoza Mashami Vincent w’ikipe y’igihugu Amavubi n’abamwungirije basoje...
18 October 2019 Yasuwe: 2907 0

Umutoza wa Ethiopia yamenye ibanga rizamufasha gutsindira Amavubi I...

Umutoza wa Ethiopia Abraham Mebratu, yavuze ko afitiye icyizere ikipe ye...
18 October 2019 Yasuwe: 2136 0

Umukino wa El Clasico wasubitswe kubera gutinya imyigaragambyo yo mu mujyi...

Umukino ukomeye wa Barcelona na Real Madrid wari uteganyijwe kuba kuwa 26...
18 October 2019 Yasuwe: 1168 0

Uruganda rukora sima Nyarwanda rugiye gutuma inzozi z’abana bamamaye nka...

Ubuyobozi bw’uruganda rukora sima Nyarwanda rwa Cimerwa, bwatangaje ko...
18 October 2019 Yasuwe: 2164 0