skol
fortebet

Umutoza wa Rayon Sports na Rugwiro Herve bavuze icyo bazize kugira ngo basezererwe n’ikipe ya KCC muri CECAFA Kagame Cup

Yanditswe: Wednesday 17, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Rayon Sport isezerewe n’ikipe ya KCC yo muri Uganda ibitego 2-1 ibi byatumye ikipe ya Rayon sport itabona amahirwe yo kuba yakomeza mw’irushanwa rya CECAFA Kagame Cup mukiciro gikurikira ¼.

Sponsored Ad

Mu kiganiro umutoza mushya wa rayon Sport yatangaje ko zimwe mu mpamvu zatumye batakaza uyu mukino ari uko abakinnyi ntamwitozo bafite uhagije kandi ko bakoze amakosa 2 akaba ari nayo yabakozeho agatuma abakinnyi ba KCC bayabyazamo umusaruro bakabasha kuba bayitsinda.

Umutoza wa Rayon sport ati “hagati hacu hari hapfuye abakinnyi bari bananiwe nkimara kubibona nahinduye uburyo bwo kongera ingufu mu bataka gusa byagaragaye ko twakinaga n’ikipe ikomeye kandi imenyereye amarushanwa”.

Umutoza wa Rayon Sport akomeza avuga ko icyo bagiye gukora ari ukongerera abakinnyi umwitozo kuko abenshi bagiye baturuka ahantu hatandukanye bityo bakaba bataramenyerana ibi bigatuma abakinnyi bose batarahuza umukino.

Rugwiro Herve nawe y’unze mu ry’umutoza ko ikipe itari ihagaze neza kuko abakinnyi bose ari bashya gusa akomeza avuga ko umusaruro batanze ugayitse kuko ikipe ya KCC itakagombye kuba yabatsinze.

Ikipe ya KCC yatsinze ibitego 2 ikipe ya Rayon Sport aho ku munota 34 KCC yari imaze kubona igitego cyatsinzwe na Kiiza Mustafa nyuma yaho bakimara kugaruka mu gice cya kabiri kimaze iminota icumi gitangiye Rugwiro Herve yishyuye igitego kuri koroneri bari bateye ashyiraho umutwe gusa bidatinze ku munota wa 66 umusore wa KCC Jackson Nuda yahise ashyiramo igitego cya 2.

Ibitekerezo

  • umutoza Vambe ahambire utwe agende.
    ikindi hari ibitangaza makuru byitwaza izina Rayon sport mugukwiza ibihuha bigirango abantu babyiteho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa