skol
fortebet

Umutoza wa Rayon Sports Robertinho yizihije isabukuru y’amavuko ari kumwe n’umuryango we[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 24, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Umutoza wa Rayon Sports , Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo, uri uri mu biruhuko iwabo muri Brésil, yijihije isabukuru y’imyaka 59 kuri uyu wa Gatandatu ari kumwe n’umuryango we.

Sponsored Ad

Ari kumwe n’umudamu we, Helen, abana babo babiri; Roberto Junior na Rodrigo ndetse n’umubyeyi we, Rosa, bishimiye isabakuru ye y’amavuko mu birori byabereye muri Restaurant yo mu gace ka Barra da Tijuca mu Mujyi wa Rio de Janeiro.

Uyu mutoza uhagaze neza kuri ubu mukiganiro aheruka kugirana na Igihe, yatangaje ko afite inzozi zo gutoza ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, aho yemeza ko ibyo amaze gukora mu Rwanda bimuha amahirwe menshi no kwibonamo ubushobozi.

Robertinho yashimiye abafana ba Rayon Sports bamwifurije Isabukuru Nziza y’Amavuko, avuga ko ubu ategereje ko Karenzi Alexis umuhagarariye, amwoherereza itike y’indege kugira ngo agaruke mu Rwanda.

Hari amakuru avuga ko Rayon Sports yemeye ibyo uyu mutoza yayisabaga kugira ngo yongere amasezerano, birimo umushahara ungana n’ibihumbi bitanu by’amadolari ku kwezi ($5,000).

Ikindi ngo ni uko mu gihe Rayon Sports yaba itwaye shampiyona, yazahabwa agahimbazamusyi ka $5,000 na $3,000 mu gihe yaba yegukanye igikombe cy’Amahoro.

Azahabwa kandi 7% by’amafaranga iyi kipe izatsindira mu gihe izaba igeze mu cyiciro runaka cy’amarushanwa ya CAF izakina mu mwaka utaha w’imikino, aho izahagarira u Rwanda muri CAF Champions League .2019/20.


Mu ntangiriro z’ukwezi gushize, Robertinho, Carlos Alberto na Júnior bashimiwe na Flamengo bakiniye muri Stade Maracanã

Ibitekerezo

  • Uko umwaka wiyongera ku buzima bwacu,niko tuba tugana ku busaza n’urupfu.Impamvu twese dusaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.
    Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya ko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu byisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa