skol
fortebet

Umutoza wa Rayon Sports yatangaje ikintu kiramufasha gutsinda AS Kigali muri Super Cup

Yanditswe: Tuesday 01, Oct 2019

Sponsored Ad

Umutoza wa Rayon Sports,Javier Martinez Espinoza yatangaje ko yize bihagije imikinire ya AS Kigali ndetse ngo yizeye kuyitsinda mu mukino wa Super Cup uteganyijwe kuri uyu wa kabiri.

Sponsored Ad

Javier Martinez Espinoza yatangarije abanyamakuru ko yafashe umwanya uhagije wo kwiga ikipe ya AS Kigali we n’abamwungirije ariyo mpamvu yizeye intsinzi ye ya mbere mu ikipe ya Rayon Sports.

Yagize ati: “Ikipe ya AS Kigali twarayikurikiranye cyane,narebye amashusho menshi y’imikino yabo kuko mu minsi ishize banakinnye muri Confederations Cup , nzi imikinire yabo.Nabo ndabizi ko batuzi bityo nakwizeza abafana ko bazareba umukino mwiza.”

Martinez yavuze ko yiteguye gutwara buri gikombe gikinirwa mu Rwanda muri uyu mwaka w’imikino, nkuko yabisabwe.

Yagize ati “Buri kipe yose twayizeho kuva kuri APR kugeza kuri Gasogi ariko cyane cyane AS Kigali kuko ari yo tugiye gukina. Dufite abakinnyi beza rwose ntakuntu tutazwara ibikombe”.

Umukino wa Super Cup uhuza Rayon Sports na AS Kigali uteganyijwe uyu munsi saa 15h00 kuri Stade Amahoro i Remera.

Ibitekerezo

  • uyu mutoza ibyo avuga ntabyo azi, azambaze nyuma ya match.

    uyu mutoza ibyo avuga ntabyo azi, azambaze nyuma ya match.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa