skol
fortebet

Umutoza wa Rayon Sports yatangaje umwihariko w’abakinnyi be yakoresheje imyitozo ku nshuro ya mbere [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 24, Sep 2019

Sponsored Ad

Umutoza mushya wa Rayon Sports, Javier Martinez Espinoza,yaraye akoresheje imyitozo ye ya mbere,avuga ko abakinnyi be bafite umwihariko wo kuba bazi icyo bashaka ahasigaye bagiye gusesengura imikinire bakanareba icyo bakongeramo.

Sponsored Ad

Ku gicamunsi cyo kuri uyu Mbere tariki 23 Nzeri 2019 nibwo Martinez yakoresheje imyitozo kuri Stade ya Ngoma,atangazwa n’urwego abakinnyi bariho ndetse yemeza ko bazi icyo bashaka igisigaye ari ugukora uburyo bwe bw’imikinire bakazahaka amakipe mu mwaka w’imikino ugiye gutangira.

Yagize ati “Uyu ni umunsi wanjye wa mbere nkoranye imyitozo n’abakinnyi. Nababonye neza kandi nishimiye ikipe. Ni abakinnyi beza. Twasesenguye imikinire yabo, turabona ari ikipe nziza kuko ari abakinnyi bazi icyo bashaka,bafite tekinike,n’imbaraga ndetse banameze neza.

Icyo tugiye gukomeza gukora ni ugusesengura imikinire,tukareba aho gushyira imbaraga kuko uko bakina bihuye n’imikinire yanjye.”

Umutoza Martinez yavuze ko bamaze kwitegura ku kigero cya 80 ku ijana umukino wa super cup ndetse na shampiyona ngo igisigaye n’utuntu duke agomba kongeramo ubundi ikipe ikazitwara neza muri aya marushanwa ari imbere.

Michael Sarpong niwe mukinnyi wenyine utakoze iyi myitozo kubera ikibazo cy’imvune idakanganye yagiriye mu myitozo yo ku wa Gatanu.



Umutoza mushya wa Rayon Sports,Martinez Espinoza yavuze ko abakinnyi be bazi icyo bashaka

Amafoto: Rwanda Magazine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa