skol
fortebet

Umutoza wa Young Africans yatangaje amagambo akomeye mbere yo guhura na Rayon Sports

Yanditswe: Wednesday 16, May 2018

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Young Africans witwa Mwinyi Zahera yatangaje ko amakosa bamaze iminsi bakora muri shampiyona ndetse no mumukino ubanza wa CAF Confederations barayakosora uyu munsi ku mukino wa Rayon Sports.

Sponsored Ad

Mwinyi Zahera yatangarije abanyamakuru ko nubwo bamaze iminsi bababaza abafana babo, kuri ubu ikipe ye imeze neza ndetse bashaka kwitwara neza muri uyu mukino baza kwakira.

Rayon Sports yaraye ikoreye imyitozo kuri Uwanja wa Taifa

Yagize ati “Ntabwo byashobotse ko twitwara neza mu mukino wa mbere kubera ko tutari dufite ikipe yuzuye ku mpamvu mwese muzi.Ariko ubu twiteguye uyu mukino, ndetse nagerageje gukurikirana abakinnyi n’ubwo hari ibyaburaga. Ubu abakinnyi banjye bameze neza kandi nizeye ko tuzakora neza muri uyu mukino tuzahuramo na Rayon mu rugo.”

Zahera yunganiwe na kapiteni we Cannavaro wavuze ko nubwo Rayon Sports ari ikipe nziza nta kabuza barayitsinda bakegukana amanota 3 yabo ya mbere mu itsinda D.

Young Africans yanyagiwe na USM Alger mu mukino ubanza wabereye muri Algeria,imaze iminsi ivigwamo ikibazo cy’amikoro ndetse bamwe mu bakinnyi bayo bamaze iminsi barivumbuye.

Rayon Sports yaraye ikoreye imyitozo Ku kibuga Uwanja wa Taifa,kiraberaho uyu mukino uteganyijwe uyu munsi saa moya z’umugoroba, ukayoborwa n’umunya-Angola; Helder Martins DeCarvalho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa