skol
fortebet

Umutoza wa Young Africans wageze mu Rwanda ngo aje gukura ishema kuri Rayon Sports

Yanditswe: Tuesday 28, Aug 2018

Sponsored Ad

Ku isaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Kamena 2018 nibwo Young Africans yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali guhangana na Rayon Sports mu mukino wa nyuma w’itsinda D muri CAF Confederations Cup aho umutoza wayo yavuze ko baje guha akazi Rayon Sports.

Sponsored Ad

Umutoza Mwinyi Zahera wa Yanga Africans yatangarije Rwandamagazine.com dukesha iyi nkuru ko we n’abakinnyi be baje guharanira ishema batsinda uyu mukino wa nyuma w’itsinda.

Yagize ati “Kuri twe murabizi neza ko nta mahirwe tugifite yo gukomeza ariko ku rundi ruhande, Rayon Sports bafite amahirwe bitewe n’uko umukino USM Alger izakina na Gor Mahia uzagenda. Rayon Sports ifite amahirwe yo gukomeza niyo ifite igitutu mu gihe twe tuzakina twisanzuye.Nizeye ko tuzakina umukino mwiza kuko nta gitutu cy’umukino kituriho. Intego yacu ni ugukina umukino mwiza, tukawutsinda, tukarangiza aya matsinda dufite ishema.

Uyu mutoza yavuze ko yaje mu Rwanda adafite abakinnyi be 3 bakomeye barimo kapiteni Djuma Abdul wavunitse,myugariro Saidi Makabu wapfushije nyina, Mrisho Ngassa na Mwinyi Abdul ufite se urwaye umutima.

Rayon Sports izakina na Yanga Africans kuri uyu wa 3 tariki ya 29 Kanama 2018 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera saa cyenda zuzuye aho kwinjira bizaba ari 2000 FRW, 5000 FRW na 20.000 FRW.





Young Africans yageze mu Rwanda muri iki gitondo
AMAFOTO:RWANDA MAGAZINE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa