skol
fortebet

Umutoza wagejeje Amavubi kure hashoboka yahawe akazi ko gutoza Uganda Cranes [Yavuguruwe]

Yanditswe: Monday 30, Sep 2019

Sponsored Ad

Umutoza ukomoka mu gihugu cya Irlande y’Amajyaruguru witwa Jonathan Mckinstry watoje Amavubi agasubira inyuma cyane ndetse bikagera nubwo atsindwa n’ikirwa cya Maurice,yamaze kwerekeza mu ikipe ya Uganda Cranes.

Sponsored Ad

Uyu mutoza watozaga mu ikipe yo mu gihugu cya Bangladesh yitwa Saif Sporting Club,yamaze kuyisezeraho yerekanwa ku mugaragaro nk’umutoza mushya wa Uganda Cranes,mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki ya 30 Nzeri 2019.

Mckinstry wari mu batoza 137 banditse basaba akazi ko gutoza Uganda Cranes,yageze mu batoza batatu batoranyijwe ngo bazakurwemo uzasimbura Sebastien Desabre waherukaga gusezera.

McKinstry wahawe amasezerano y’imyaka 3, yatsinze Hugo Broos ku guhatanira aka kazi cyane ko we yasabaga umushahara uri hejuru na Luc Eymael uherutse kwerekeza muri Black Leopards.

Mu kwerekanwa McKinstry,yagize ati "Abakinnyi ba Uganda bafite inyota yo gutsinda.Bafite umuriro uri kubagurumanamo.Nishimiye kuba ngiye gukorana nabo."

Mckinstry w’imyaka 34 wemejwe nk’umutoza wa Uganda Cranes yabaye umutoza wa kabiri wirukanwe n’u Rwanda,igihugu cya Uganda kikamureba ijisho ryiza nyuma ya Milutin Sredojevic.

Amakuru y’uko umutoza Jonathan Mckinstry yamaze kumvikana na Uganda nyashyizwe hanze bwa mbere n’umukinnyi yatozaga Bayisenge Emery wanditse ubutumwa kuri Twitter amusezeraho.

Mu minsi ishize,Mckinstry yareze u Rwanda muri FIFA kubera kumwirukana nabi agifite amasezerano birangira yishyuwe amadorali ibihumbi 215 000.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa