Umuvandimwe wa Paul Pogba yagaragaje impamvu ikomeye yatumye ashwana na Mourinho
Yanditswe: Tuesday 08, Jan 2019
Umuvandimwa wa Paul Pogba,witwa Mathias Pogba, yibasiriye Jose Mourinho cyane ndetse avuga ko ariwe ntandaro yo gushwana na Paul,kuko ngo akunda icyubahiro cyane.
Mbere y’uko Mourinho yirukanwa muri Manchester United,yabanje gushwana na Paul Pogba ndetse ahitamo kumushyira ku ntebe y’abasimbura biteza urunturuntu ku isi aribyo byatumye uyu Mathias Pogba ahishura ko gukunda icyubahiro kwa Mourinho ariko kwatumye umuvandimwe we atamukorera.
Yagize ati “Ibibazo byose byatewe na Mourinho,yaba mu rwambariro n’ahandi.Nkuko twese twabibonye,Mourinho ahora ashaka kuba kizigenza no gutinywa na buri wese kandi Paul Pogba ntiyashobora guha umuntu icyo cyubahiro.Uramwubaha nawe akakubaha.Iyo umwizeye agufasha gutsinda imikino ikomeye.”
Paul Pogba amaze kwitwara neza mu mikino 4 Manchester United iheruka gukina nyuma yo guha akazi umutoza mushya Ole Gunnar Solskjaer ndetse benshi bemeza ko umwuka mubi yari afitanye na Mourinho ariwo watumaga atitanga uko bikwiriye.
Mathias Pogba yavuze ko Mourinho akunda ko abantu bamufata nka kizigenza
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *