skol
fortebet

Umuyobozi w’ikipe yo muri Afrika y’Epfo yarasiwe mu modoka ye avuye kuri stade

Yanditswe: Sunday 03, Mar 2019

Sponsored Ad

Umunya Afrika y’Epfo nyiri ikipe yitwa Tornado FC yo mu cyiciro cya gatatu witwa Siphiwo ’Mawawa’ Nyobo,yarasiwe mu modoka ye ubwo yari avuye kuri stade n’amabandi 3 bimuviramo urupfu.

Sponsored Ad

Aya mabandi yateze imodoka y’uyu mukire ahita atangira kumurasa amasasu menshi bimuviramo urupfu.

Nyobo yari kumwe n’abandi bantu mu modoka ye ubwo aya mabandi yarasaga gusa bo ntibapfuye barembeye mu bitaro.

Kugeza ubu aya mabandi yamwishe ntarafatwa gusa polisi yatangaje ko itegereje kumenya amakuru y’abandi bantu bari kumwe n’uyu mugabo.

Nyobo wari umucuruzi utanga icyizere mu ntara ya Northern Cape muri Afurika y’Epfo,yarashwe avuye kureba umupira kuri stade ya North End.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa