Kigali

Umuyobozi wa La Liga yatangaje umukinnyi n’umutoza yifuza ko bagaruka muri iyi shampiyona

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 6 September 2019 Yasuwe: 5116

Umuyobozi wa La Liga, Javier Tebas,yatangaje ko iyi shampiyona yasubiye inyuma kubera ko rutahizamu kabuhariwe Cristiano Ronaldo n’umutoza Jose Mourinho batayirimo ariyo mpamvu yifuza ko bagaruka.



Uyu muyobozi yabwiye Canal 11 ko aba banya Portugal bombi bari bafite ubuhanga budasanzwe mu byo bakora ariyo mpamvu yakwishimira kubabona bagaruka bakongera kuzamura izina rya La Liga iri kugenda irindimuka.

Yagize ati “Nakwishimira kubona Cristiano Ronaldo agaruka na Jose Mourinho akongera gutoza ikipe imwe muri Espagne.N’umutoza w’umuhanga wazamura izina rya shampiyona yacu.

Javier Tebas yavuze ko yagize agahinda gakomeye ubwo yumvaga ko Cristiano Ronaldo yerekeje muri Juventus ngo kuko ihangana rye na Messi ryatumaga benshi bakurikira iyi shampiyona.

Yagize ati “Ndatekereza ko kugenda kwe kuzakomeza kutugiraho ingaruka.Nakwishimira kubona La Liga Ronaldo arimo kurusha iyo atarimo.”

Tabas yavuze ko Premier League ikomeje kubarusha cyane gukurikirwa kandi nta muntu uratwara Ballon d’Or uyirimo ibintu abona ko byakemurwa no kugaruka kw’aba banya Portugal bombi bahoze bakorana muri Real Madrid.



Umuyobozi wa La Liga arifuza ko Mourinho na Cristiano Ronaldo bagaruka

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Maria Sharapova yishimiye guhura na Perezida Kagame anirahira u...

Umurusiyakazi Maria Sharapova ukundwa na benshi mu mukino wa...
14 November 2019 Yasuwe: 492 0

Mashami Vincent yaciye amarenga y’abakinnyi 11 ashobora kubanzamo ahangana...

Imikino yo mu matsinda yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri...
14 November 2019 Yasuwe: 764 0

FIFA yahaye akazi Arsene Wenger wamaze imyaka 22 atoza ikipe ya...

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) ryahaye Arsen Wenger wahoze...
13 November 2019 Yasuwe: 2578 0

Myugariro Bayisenge ntabwo azakina umukino wa Mozambique [AMAKURU ARI MU...

Myugariro w’amavubi Bayisenge Emery ntabwo azakina umukino wa Mozambike kuri...
13 November 2019 Yasuwe: 1465 0

Ikipe Pep Guardiola ashobora kwerekezamo mu mpeshi yateje impamka hirya no...

Umutoza wa Manchester City,Pep Guardiola, umaze kuyihesha ibikombe byinshi...
13 November 2019 Yasuwe: 3088 0

Umwe mu bakinnyi b’ikipe ya Manchester United yatangaje ko akumbuye Jose...

Umwaka ugiye gushira umutoza Jose Mourinho yirukanwe mu ikipe ya Manchester...
13 November 2019 Yasuwe: 2190 0