skol
fortebet

Umuyobozi wa Lowestrates.ca yashimagije Uwizeyimana yicuza impamvu atamusinyishije

Yanditswe: Saturday 18, Nov 2017

Sponsored Ad

• Gates yashimishijwe no kuba umukinnyi Bonaventure yatwaye agace ka 5 ka Tour du Rwanda
• Gates yatangaje ko yababajwe no kuba atarasinyishije Bonaventure
• Uwizeyimana Bonaventure niwe wegukanye agace ka 5 ka Tour du Rwanda

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ikipe ya Lowestrates.ca yo gusiganwa ku magare mu gihugu cya Canada,Frederick Gates abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yatangaje ko yishimiye ko umusore Uwizeyimana Bonaventure yatwaye agace ka 5 ka Tour du Rwanda ndetse ababajwe ni uko atakiniye ikipe ye uyu mwaka.

Uyu muyobozi uherutse gutangaza ko Tour du Rwanda y’uyu mwaka ariryo rushanwa rya nyuma iyi kipe ikinye kuko izahita isenyuka,yaagaragaje amarangamutima ye ubwo uyu musore w’umunyarwanda yatsindaga aka gace.

Ygize ati “Ndishimye cyane kuba inshuti yanjye Uwizeyimana Bonaventure yegukanye agace uyu munsi,gusa ndababaye kuba ataradukiniye muri iyi Tour du Rwanda.Nishimiye cyane kumwakira muri Canada mu kwezi kwa 6.Ni umwe mu basore beza nahuye nabo kuri iyi si.

Frederick Gates yifuje gusinyisha Bonaventure mu minsi ishize gusa ntibyaza gukunda ahita agaruka mu Rwanda kwitabira amarushanwa 2 akomeye Team Rwanda yatumiwemo muri USA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa